Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kwakira neza abarwayi byagabanya imfu zibera ku mavuriro-Dr.Gashumba

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 17, 2018

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yabwiye abakora akazi ko kwakira abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima mu Rwanda kwibuka ko nibanoza serivisi bashinzwe bizagira uruhare mu kagabanya ikigero k’imfu zibera ku mavuriro cya 30% zituruka ku gutinda guha serivisi nziza  umurwayi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumab aganira n’abakorwa kwa muganga mu ishami ryo kwakira neza abajya kwa muganga (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 16 Gashyantare 2018 i Kigali, ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’abatanga serivisi zo kwakira abarwayi n’abagana ibitaro n’ibigo nderabuzima mu Rwanda, bamazemo iminsi ibiri berekwa bimwe mu bishobora gutera ingaruka umurwayi igihe atahawe serivisi nziza kwa muganga.

Minisitiri w’Ubuzima yabanje gushimira abakora akazi ko kwa muganga ko bakora akazi keza gasigasira amagara y’abantu igihe gakozwe neza; abibutsa ko nibagashyiraho umutima bakakira ababagana neza bizagira uruhare mu kugabanya ikigero cy’abashobora gupfa bageze kwa muganga.

Ati:“Ubushakashatsi bwagaragaje ko 30% by’imfu zibera mu mavuriro biba byaturutse mu gutinda kwakirwa umuntu yageze ku ivuriro. Hari ibindi biterwa nuko umuturage atinda gufata ikemezo, agatinda kuhagera wenda kuko atuye kure, imbangukiragutabara yatinze ariko 30% bibera hariya mu ivuriro.

Amahugurwa ashobora kuba ariko nta bwo ari yo akenewe cyane, hakenewe umutimanama no kuba intore no gukunda akazi mukora, kandi abenshi muri mwe barabikunda, babikora neza kuko imibare y’ibyagezweho mu myaka yashize ari myiza.”

Yabibukije ko bagomba kwibuka ko umuntu ugiye kwivuza uko ameze kose akeneye serivisi yihuse nk’uko n’ukora mu buvuzi nawe akenera serivisi akumva yayihabwa vuba.

Ati “Umuturage uje arwaye murabizi aba abafitemo ikizere, aba yumva ari wowe nyine arangamiye. Tuge ibyo tubitekereza; wishyire mu mwanya w’umurwayi, kuko usibye no kurwara ni iyo ugiye muri Banki gushaka amafaranga uba wifuza kugirirwa vuba ukajya gukora ibindi.

Serivisi yose ugiye gushaka uba wifuza kuyibona ikaza ari nziza kandi yihuse, noneho nkanswe umuntu urwaye ushobora gutakaza ubuzima. Nibaza ko nta handi hantu hagera umuntu ubabaye cyane nko mu mavuriro.”

Bamwe mu bahuguwe bagaragaje ko bagiye kwikosora cyane ko bamwe bemera ko hari igihe abarwayi bakirwaga nabi.

Niyirora Evariste ati “N’ubundi twari dusanzwe tubikora ariko iyo umuntu akwigishije akaguhugura akakwereka ibitagenda neza, nk’uko twabibonye muri telefone ko abarwayi bagiye baturega, ndakeka ko kariya gasanduku k’ibitekerezo ibibazo birimo batweretsemo tugiye kubikosora uburyo babonaga serivisi buzarushaho kuba byiza.”

Kavumu Hassan Jean Luck waturutse mu karere ka Ruhango yavuze ko uko abaturage bahawe serivisi nabi bakabigaragaza bituma hakorwa impinduka no kwisubiraho mu gutanga serivisi.

Minisitiri yabibukije kandi ko abakora kwa muganga bamaze igihe babibona ko hatangiye guhana umuntu wese utanga serivisi nabi kwa muganga bityo nta muntu ushobora kwihanganirwa mu gihe agaragara nk’uri gukina ku buzima bw’umuntu ugiye kwivuza.