Kuwa 23/5/1994: Hatangiye agahenge k’amasaha 36

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-05-2019 saa 17:43:46
Iqbar Riza

Ni umwanzuro wari wafashwe na FPR-Inkotanyi ubwo Iqbar Riza wari umuyobozi mukuru mu biro by’uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni Koffi Annan yabasuraga ku Mulindi kugira ngo baganire ku buryo abasirikare 500 bo muri Ghana bari muri UNAMIR bari bategererejwe i Nairobi kugira ngo bagere i Kigali.

Aka gahenge ntikubahirijwe kuko ingabo za Leta zakarenzeho zikarasa ku ngabo za FPR.

Ni wo munsi Abanyarwanda bagera ku 2.000 bari barahungiye mu nkambi i Burundi batahutse. Bari abo muri Bugesera, Gitarama, Butare na Gikongoro.

Mu Cyumweru cya nyuma cya Gicurasi honyine imirambo 3,500 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yarohowe mu kiyaga cya Victoria muri Uganda irashyingurwa.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.

Iqbar Riza

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.