Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kuwa 15/51994: Papa Paulo wa II yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 14-05-2019 saa 19:06:22
Papa Yohani Paulo wa II

Tariki 15 Gicurasi 1994 uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Yohani Pawulo wa II, yagaragaje ko mu Rwanda harimo kubera jenoside.

Inyandiko za Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, zigaragaza ko uwo Mushumba yashyize ahagaragara inyandiko ivuga ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside kandi ko uko biri kose abayoboke ba Kiliziya Gatulika bayifitemo uruhare.

Kiliziya Gatulika yakunze gutungwa agatoki ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga hari abihayimana batandukanye bayigizemo uruhare.

Muri Werurwe 2017, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Fransisiko.

Nyuma gato y’urwo ruzinduko ni bwo Papa Fransisiko yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya yose bitewe n’uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ntambwe yatewe na Papa Fransisiko yaje ikurikira iyari yaratewe na Papa Yohani Pawulo wa II mu 2000 ubwo yatangazaga ko asabye Imbabazi Imana “ku byaha ndetse n’imyitwarire idahwitse yaranze Kiliziya n’abayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Zimwe mu nyandiko za CNLG n’ibitabo by’amateka y’u Rwanda, bigaragaza ko mu myaka yo hambere mu kinyejana gishize, abapadiri bera bagize uruhare rukomeye mu gucamo Abanyarwanda ibice ubwo bababibagamo amacakubiri ashingiye ku moko.

Biturutse ku ruhare rwabo ni bwo Tutsi, Hutu na Twa byahindutse amoko. Ntibyagarukiye aho kuko imyaka yashize indi igataha, kugera ubwo abasenyeri, abapadiri, ababikira ndetse na bamwe mu bakirisitu bagiriye uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Papa Yohani Paulo wa II

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.