Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Kuvurirwa mu midugudu byagabanyije malariya ku gipimo cya 50%

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Apr 1, 2018

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), butangaza ko hagati ya 2016 na 2017 ubukana bwa malariya bwagabanutse ku kigero cya 50%, bitewe n’ubuvuzi bukorerwa mu midugudu.

Kuryama mu nzitiramubu byagize uruhare runini mu kugabanya malariya, aha abaturage bigishwaga uburyo bunoze bwo kuyikoresha

Dr. Mbituyemuremyi Aimable, umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya malariya mu kigo RBC, avuga ko ubuvuzi bukorerwa mu midugudu bufite uruhare runini mu kugabanya ubukana bw’indwara ya malariya.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Muri 2016 na 2017, ibipimo byerekana ko malariya yagabanutseho 50% bitewe n’ubuvuzi bukorewe hasi, bukaba bufasha abantu kwivuza hakiri kare aho abajyanama b’ubuzima babaha ubuvuzi bwihuse, ugasanga ari byo bidufasha gukomeza guhangana n’ubukana bwa malariya.”

Dr. Mbituyumuremyi akomeza avuga ko ingamba zo guhangana na malariya ari nyinshi harimo gukomeza gutanga inzitiramibu ku mugore utwite ndetse n’umwana ugiye gufata urukingo rw’amezi ikenda kuko ngo ari bo ikunda kwibasira cyane.

Si ibi gusa kuko banakangurira abaturage gukoresha inzitiramibu neza, gutema ibihuru bikikije inzu zabo, gusiba ibinogo birekamo amazi ndetse no gutera imiti irwanya malariya mu turere twibasirwa n’iyi ndwara cyane utwo mu majyepfo y’u Rwanda n’iburasirazuba.

Ababarizwa mu kiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri by’Ubudehe bajya kwivuriza ku bajyanama b’ubuzima ndetse no ku kigonderabuzima ngo bavurwa ku buntu indwara ya malariya kandi ngo ntibisaba kuba ufite ubwishingizi mu kwivuza.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2016 kugeza muri Werurwe 2017, hatanzwe inzitiramibu zisaga miliyoni 4, mu gihe muri uyu mwaka turimo hateganyijwe kuzatangwa inzitiramibu zisaga miliyoni 6. Ni mu gihe kandi iki kigo gikomeje igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu kuko ngo kifuza ko uyu mwaka nta muntu wazongera kwicwa na malariya.

Umuyobozi w’ikingonderabuzima cya Rutonde kiri mu karere ka Rulindo, Sylvestre Habiyaremye, avuga ko malariya igihari, gusa ngo ntiragera ku rwego ifatwa nk’icyorezo.

Ati:  “Maraliya iracyahari kuko abayivuza bagihari gusa si benshi ku buryo yafatwa nk’icyorezo.”

Raporo yakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) mu 2017, yerekana ko mu bihugu 91 byo ku Isi, 15 muri byo ari ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, uvanyemo igihugu cy’u Buhinde, ngo biracyafite inzitizi zo kurwanya malariya ku kigero cya 80%.

Igaragaza kandi ko mu mwaka wa 2016 abasaga miliyoni imwe bibasiwe na malariya, mu gihe mu mwaka wa 2015 kuri uwo mubare hari hiyongereyeho abasaga miliyoni 5.

OMS kandi igaragaza ko indwara ya malariya igaragara cyane mu bihugu byo muri Afurika yo hagati ku kigero cya 90%, bigakurikirwa n’ibiri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Afurika ku kigero cya 7%, hagaheruka ibyo mu burasirazuba bw’inyanja ya Mediterane ku kigero cya 2%.

Mu Rwanda, imibare y’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo RBC, igaragaza ko muri 2013 abarwaye malariya y’igikatu basaga 9,242, muri 2014 bageraga ku 11,127, umwaka wakurikiyeho wa 2015 bari 13,000, naho 2016 basaga 18,000 mu gihe mu mwaka wa 2017 abayirwaye bagera ku 11,600. Naho ku bahitanywe na malariya y’igikatu mu mwaka wa 2013 babarira muri 419, muri 2014 ni 507, muri 2015 ni 489, mu mwaka wa 2016 ni 713, mu gihe muri 2017 bangana na 376.