Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kuvuga impinduka, ni ukuvuga ku baturage bacu-Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jun 22, 2018

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagaragaje impinduka nyayo muri Afurika, avuga ko ik’ibanze mu mpinduka ari ugushora mu baturage, kuko kuvuga impinduka ni ukuvuga abaturage.

Perezida Paul Kagame mu nama yiga ku mpinduka mu bukungu yabereye muri Ghana

Perezida Paul Kagame yabivugiye Accra muri Ghana, aho yitabiriye inama yiga ku mpinduka mu bukungu ku mugabane w’Afurika.

Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, yagize ati “Uyu munsi ndavuga nka Perezida w’Igihugu cyange, ariko kandi nambaye ingofero y’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe, ariko kuri nge birenze ibyo kuko buri kimwe kiba ku mugabane kiraduhuza kandi ni iby’agaciro ko twita ku bintu bikenewe gukorwa twese dukuramo inyungu”.

Yakomeje asobanura impinduka y’ukuri, ati “Kuvuga ku mpinduka, ni ukuvuga ku baturage bacu no ku mutungo kamere ukenewe gukoreshwamo neza. Turavuga ku gucunga uyu mutungo, ku bushake bwa politiki ndetse n’uburyo buherekeza ibi bikorwa kuri twe aho dushaka kugera”.

Kagame kandi ati “Nk’uko nabivuze, ikintu cya mbere k’ibanze k’impinduka, gishingiye ku gushora mu baturage bacu, mu bufatanye hagati y’urwego rw’abikorera na Leta, ndetse na politiki dushyira mu bikorwa zidufasha kugera kuri ibi, nk’umugabane”.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (iburyo) asuhuzanya na Visi Perezida wa Ghana Mahamudu Bawumia, wamwakiriye akigerayo

Perezida Paul Kagame avuga ko hari gihamya ko Afurika ifite ubwoko bwose bw’umutungo kamere watuma Abanyafurika bihuta igihe babishatse, kandi avuga ko nta kubyisobanuraho, nta busobanuro bwagaragaza ukuntu Afurika ifite umutungo kamere mwinshi noneho ngo ibe igikennye.

Akaba avuga ko ikintu cya mbere abantu bagomba kumva atari uburyo bumva ikibazo, ahubwo uburyo bwo kugikemura.

Kagame yashimiye Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo ku bwo kumutumira, amusezeranya ko igihe cyose azajya amuhamagarira azajya amwitaba, ari nacyo avuga ko cyamujyanye muri Ghana kuvuga ku bihugu by’Afurika n’Afurika ubwayo.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akigera Accra muri Ghana yakiriwe na Visi Perezida wa Ghana Mahamudu Bawumia.