Kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi ni ukugihohotera – Dr. Vuningoma

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 21-02-2019 saa 08:27:15
Dr. Vuningoma James arasobanura iby'umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire (Foto Mugisha B.)

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Dr. Vuningoma James, avuga ko ari ingombwa ko indimi kavukire zitabwaho kuko ari ryo shingiro ry’ubwenge.

Ibi Dr. Vuningoma James abitangaje mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuri ya 16 umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire, aho rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza uwo munsi.

Yagize ati “Iyo umuntu yize ururimi rwe kavukire akiri muto, iyo akuze n’izindi ndimi aziga neza ndetse akazimenya. Ururimi kavukire buriya ni rwo rufasha umuntu kumenya indimi z’amahanga.”

Dr. Vuningoma yemeza ko iyo indimi kavukire zidahabwa agaciro n’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco (UNESCO) zimwe mu ndimi kavukire zashoboraga kuzima ku mpamvu y’indimi z’amahanga, akenshi zikoreshwa mu butegetsi bw’ibihugu.

Avuga ko mu kwizihiza uyu munsi RALC imurika ibitabo bivuga ku muco nyarwanda ndetse ngo n’Inkoranyamagambo y’ikinyarwanda n’ubwo itaremezwa n’inzego zibishinzwe ariko ngo yarakozwe.

Vuningoma yasabye Abanyarwanda kubaha ururimi nyarwanda ntibaruvange n’izindi, ahubwo bakavuga Ikinyarwanda mu mwanya wacyo banashaka kuvuga indimi z’amahanga bakazivuga ariko batazivangiye Ikinyarwanda.

Ati “Kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi bigaragaza ihohoterwa ry’ururimi kavukire, ikinyarwanda nikivugwe uko cyakabaye ariko n’izindi ndimi z’amahanga na zo zivugwe mu gihe cyazo, ariko si byiza kuvangira Ikinyarwanda n’izindi ndimi.”

Dr. Vuningoma yagarutse ku bayobozi bavangira Ikinyarwanda indimi z’amahanga, avuga ko ahanini biterwa n’amateka y’ubuhunzi yabaye ku banyarwanda bamwe, ariko ngo bagomba kugira umuhate wo kuvuga Ikinyarwanda uko cyakabaye batakivangiye izindi ndimi kuko byaba ari ukugihohotera.

Dr. Vuningoma James arasobanura iby’umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire (Foto Mugisha B.)

Dr. Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, avuga ko hari indimi kavukire mu Rwanda zari zigiye kuzima ariko zikaba zikomeje gusigasirwa binyuze muri RALC.

Yagarutse ku ndimi kavukire nk’Amahavu n’Amashi zivugwa ku Nkombo, Urukiga ruvugwa mu Majyaruguru y’igihugu mu gice cya Musanze, Ikigoyi kivugwa mu gice cya Nyundo, Igishobyo kenda gupfa, Ikirashi n’Ikinyambo kivugwa mu burasirazuba bw’igihugu nko mu Karere ka Kirehe, Urucuzi ruvugwa mu Ntara y’Amajyepfo n’ikirera kivugwa mu turere twa Musanze na Burera.

Ati “Tugomba guha amahirwe umwana wo ku Nkombo uvuga Amahavu n’Amashi, umwana wo muri Kirehe uvuga Ikirashi n’Ikinyambo, umwana wo mu magepfo uvuga ururimi rw’Urucuzi, uwo mu majyaruguru uvuga Urukiga n’Ikirera, bose babone amahirwe amwe yo kumenya Ikinyarwanda ari rwo rurimi kavukire ruruta izindi kandi ruhuza Abanyarwanda n’ubwo bwose bafite indimi shami zabo bitewe n’uduce.”

Yavuze ko indimi shami z’Abanyarwanda zigomba kubumbatirwa kuko zibitse ubukungu bukomeye bw’indimi kavukire n’ubwo uruziruta zose ari Ikinyarwanda kuko ari cyo gihuza Abanyarwanda bose.

Inkuru yabanje:

RALC yashyikirije REB ibitabo 1.000 bivuga ku muco n’indangagaciro

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Kuvanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi ni ukugihohotera – Dr. Vuningoma”

  1. Nibyo koko Iryo Nihohoterwa Gusa Nuk Usanga Abayobozi Aribo Bababikunda Mumanama Bisubirereho Rero

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.