Kuva 2017 kugeza mu 2024 BDF izafasha abantu ibihumbi 125

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 10-06-2019 saa 09:08:00
Abiga imyuga baba bafite amahirwe yo kunganirwa na BDF igihe barangije amasomo yabo, bikabafasha kwihangira imirimo (Foto Mukagahizi R)

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1), kuva mu 2017 kugeza mu 2024, ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse “BDF” hari byinshi kiyemeje kuzageraho, harimo ko abantu ibihumbi 125 bazaba bamaze gufashwa.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigega Innocent Bulindi, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bagenda bahuza na gahunda ya Leta nka BDF.

Mu kugira ngo iterambere rihamye rikomeze kugerwaho, yavuze ko nka BDF yagura uko abagore n’urubyiruko babona ubushobozi bw’abateza imbere binyuze mu bigo by’imari.

Mu gihe k’ikerekezo k’imyaka 7, Bulindi avuga ko biyemeje kuzaba bafashije abantu ibihumbi 125 barimo abagore, urubyiruko n’abandi.

Mu byo bazakora kandi yavuze ko ari uko 50% bazahabwa inguzanyo mu bigo by’imari bazaba ari abagore ndetse n’urubyiruko. Avuga ko ibyo babyiyemeje ngo kuko urubyiruko n’abagore bafata inguzanyo zabafasha gutera imbere bakiri ku kigero gito.

Mu gihe k’imyaka 7 kandi uyu muyobozi avuga ko kugira ngo ibyo biyemeje bizagerweho bizabatwara miriyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo ariko kuko bajya bakorana n’ibigo, babonye bazakoresha asaga miriyari 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande avuga ko abagore ari bo benshi bamaze gufasha ariko biterwa n’uko ahanini iyo urubyiruko rusoje amashuri rudahita rugana mu gukora imishinga.

Ariko nubwo bimeze uko ngo bakomeje kurushaho kuzajya bakangurira urubyiruko gutangira imishinga hakiri kare.

Bulindi avuga kandi ko n’ubwo urubyiruko rukiri ruke ngo by’umwihariko gahunda yabo ni ugufasha urubyiruko kuko ari bo ahanini baba badafite igishoro n’akazi.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere yatanze urugero rw’umushinga bafasha urubyiruko rusoje kwiga imirimo ngiro. Aha, avuga ko bagana ibigo by’imari bagafata inguzanyo hadakenewe ingwate.

Ngo kandi bafasha n’urubyiruko mu buhinzi rufite imishinga ifatika BDF igashoramo imari hakabaho imikoranire.

Urubyiruko bamaze gufasha, avuga ko umubare uri mu 9.000 ngo naho abagore bo bari mu bihumbi 12. Kuri iyi ngingo, ashimangira ko ikibitera ari uko urubyiruko rujya mu gukora imishinga nyuma y’uko basoza amashuri bakabanza gukorera abandi cyangwa gushaka akazi bakakabura.

Ku rundi ruhande avuga ko uburambe bakura muri ako kazi ku baba barakabonye bubafasha mu gukora iyo mishinga.

Bulindi, Umuyobozi wa BDF yavuze ko bafasha imishinga yose. Ati “Dufasha imishinga iyo ari yo yose kuko bigendana n’icyo umuntu yibonamo.”

Ibyo bamaze gukora kuva batangira

Kuva batangira, yavuze ko bamaze gushora hafi miriyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda ngo naho imishinga bamaze gufasha yaba imito n’iciriritse irenga ibihumbi 35.

Mu bindi bagezeho, yavuze ko bamaze guhanga akazi karenga ibihumbi 185.

Abize ibijyanye n’ubumenyi ngiro, abakobwa b’abangavu, abavuye kugororerwa Iwawa, abafite ubumuga n’abandi ngo bamaze gufasha hafi abantu 9 400 babafasha mu minshinga yabo.

Ikindi kandi avuga ko bishimira ngo ni uko ibyo Leta ibasaba babikora bakaba babigaragarizwa n’ukuntu buri mwaka ibaha amafaranga aba agomba gukoreshwa.

Kuva iki kigo cyajyaho kugeza ubu, Umuyobozi Mukuru wacyo avuga ko Leta imaze kubashoramo hafi miriyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko hariho n’abandi baterankunga bafite.

Buri mwaka yavuze ko Leta ibaha hafi miriyari hafi 6,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi bishimira ngo ni uko bamaze guhuza gahunda za BDF na gahunda za Leta zirimo gufasha abantu kubona ubushobozi ngo bakore imishinga, kubafasha kuba ba rwiyemezamirimo, gufasha abantu mu mishinga mito n’iciriritse n’ibindi birimo no gusinyana amazerano n’ibigo by’imari.

Abiga imyuga baba bafite amahirwe yo kunganirwa na BDF igihe barangije amasomo yabo, bikabafasha kwihangira imirimo (Foto Mukagahizi R)

Uko imishinga bafasha iba imeze

Umuyobozi wa BDF, Bulindi, yavuze ko iyo umuntu afite umushinga na banki yawize ikawemeza ko ari umushinga uzunguka kandi uzishyura batanga amafaranga kugeza kuri miriyoni 500.

Ku rubyiruko rwize ibijyanye n’ubumenyingiro batangira guhanga ibyo bakora ngo babaha ibihumbi 500, abari mu itsinda ngo ni miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda bahabwa naho urubyiruko rufite umushinga w’ubuhinzi ngo babaha miriyoni 10.

Imishinga BDF ifatamo imigabane ngo batanga ashobora no kugera kuri miriyoni 500. Abo bagurira ibikoresho nk’amamashini ngo bashobora kugeza no kuri miriyoni 100.

Bulindi avuga ko nubwo batanga inkunga haba hari amafaranga abatewe inkunga baba bagomba kuzajya bagenda bishyura. Abo baha miriyoni 10 yavuze ko baba bagomba kwishyura miriyoni 7, abahabwa miriyoni 5 ngo bishyura miriyoni 2.5.

Imbogamizi BDF ihura na zo

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo yavuze ko ari uko abantu bumva BDF bakumva ko iyo bahawe amafaranga badakwiye kuyishyura.

Asobanura ko abantu baba bumva ko ari uburyo bwo kubafasha badakwiye gusubiza amafaranga ngo mu gihe baba bakwiye gufashwa mu mishinga yabo ariko bakagira n’ayo bishyura.

Bulindi avuga ko kandi no kubakurikirana bihenze kuko umuntu ashobora gufata amafaranga make ariko kumukurikirana bikaba bihenze. Nubwo kubakurikirana bigoye ngo ariko birakorwa ngo kuko amafaranga aba agomba kugaruka agahabwa n’abandi.

Gutinda kw’imishinga muri BDF

Uyu muyobozi avuga ko adahakana ko umuntu ashobora gutanga umushinga muri BDF ugatinda gusubizwa ngo ariko bitinzwa n’uko nabo hari ibyo baba basabwa baba bagomba kuzuza. Ati “Ntabwo navuga ko ntabukererwe buba muri BDF ariko biterwa n’uko natwe haba hari ibyo tubasaba”

Gusa ku rundi ruhande avuga ko umushinga ushobora gutinda mu kigo k’imari ukagera muri BDF utinze.

Avuga ko urubyiruko baruha ingatwe ya 75% nabo bakishakira 25%, ngo ariko abadashobora kubona ingwate babakangurira kujya mu matsinda. Ngo baramutse bababahaye 100% yaba ari umushinga wa BDF baba ntaruhare babigizemo.

Bakora ubukangurambaga kuri BDF

Mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye uburyo bakoramo, Bulindi yavuze ko bakora ubukangurambaga bunyuranye ngo kandi bajya bitabira n’imurikagurisha mpuzamahanga ritegurwa na PSF.

Avuga ko kandi bajya mu nteko z’abaturage kubasobanurira imikorere yabo. Uretse ibi kandi, ngo bajya no mu bikorwa bitandukanye by’uterere kuko ari abafatanyabikorwa batwo. Hakiyongeraho ko bafite n’amashami 30 mu turere abantu bagana.

Yavuze ko kandi hari ubundi buryo bakoresha mu gusobanura imikorere yabo banyuze mu bigo by’imari, za kaminuza ndetse no mu itangazamakuru. Uyu muyobozi anavuga ko bafatanya n’inzego zitandukanye za Leta mu rwego rwo gusobanurira abantu uko bakora.

Bimwe muri ibyo bigo yavuze ko ari Itorero ry’Igihugu, inama y’igihugu y’abagore n’inama y’Igihugu y’urubyiruko.

Nubwo by’umwihariko bafasha urubyiruko n’abagore, yavuze ko bafasha n’abagabo ngo ariko bo babaha ingwate kugeza kuri 50% mu gihe urubyiruko n’abagore bahabwa 75%.

Umuyobozi wa BDF, Bulindi, avuga ko bagiye kurushaho kwigisha, no gusobanura kugira ngo abantu bage baba ba rwiyemezamirimo hakiri kare.

Umuyobozi Mukuru wa BDF, Innocent Bulindi

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

One Comment on “Kuva 2017 kugeza mu 2024 BDF izafasha abantu ibihumbi 125”

  1. Ikibazo tubona nkurubyiruko rukora ibyubuhinzi kd tutariga kaminuza ark twarashoje secondary nubuhinzi ubwo muduteganyiriza iki kodufite umwete wo kubagana

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.