25°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kutumva kimwe uburinganire n’ubwuzuzanye, intandaro y’ihohoterwa – Pro-Femmes

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 13-12-2019 saa 16:49:17
Bugingo Emma Marie, umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro Femmes Twese Hamwe

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zitandukanye, binarangwamo kumurikirwamo ubushakashatsi bw’imiterere y’ihohoterwa n’impamvu ziritera, kuba abantu badashaka kumva kimwe ibisobanuro by’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byagaragajwe nk’ibigira uruhare runini mu bitera ihohoterwa rya hato na hato.

Ibyo byagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego zinyuranye zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zaba iza Leta, abahagarariye ibigo byigenga ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile nyuma yo kumurikirwa ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo kureba uko ihohoterwa rihagaze.

Ni inama yateguwe n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, hagamijwe kureba icyakorwa na buri rwego kugira ngo ihohoterwa ribashe kurandurwa burundu.

Ibyo biganiro kandi byari binagamije kurebera hamwe uburyo nk’igihugu cyashyizeho amategeko, poritiki, n’inzego zitandukanye zifasha kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guhana impamvu hakigaragara intege nkeya.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie, avuga ko hari impamvu zitandukanye zitera ihohoterwa harimo imigenzereze ituruka ku myumvire mibi ku bijyanye n’umuco rimwe na rimwe abantu bamwe bakumva barusha abandi uburenganzira.

Avuga ko ihohoterwa rinaterwa n’ingeso y’irari ryo kutanyurwa n’ibyo abantu bafite ugasanga hagiye kubaho ibibazo by’ubusambanyi ari nabyo bizana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Agira ati: “Hari imyumvire n’imigenzereze bitari byiza by’abakora ihohotera bijyana no kumva ko umuntu icyo icyo atekereje agikora uko agishaka no kutumva neza ko umugabo n’umugore bafite uburenganzira bumwe ndetse n’inshingano zingana umwe akumva azirusha undi zo gukora icyo ashaka”.

Ati: “Nta terambere twageraho tubanye nabi mu muryango kuko ihohotera ryangiza byinshi kuko nta bwo abantu baba baraye barwana ngo mu gitondo bage mu murima”.

Ikindi ni uko ingo nyinshi zifite amakimbirane usanga ari na zo ziturukamo abana bajya mu muhanda, abana batarangije amashuri, ibyo bigatuma mu muryango hakomeza kuba uruziga rw’ubukene.

Bugingo avuga ko hari n’aho usanga abantu batarumva neza ko umugabo n’umugore bafite uburenganzira n’inshingano zimwe mu rugo, ugasanga umwe hari inshingano yiharira akumva ko mugenzi we ntazo afite.

Ati: “Kwigisha bigendana no kugira ngo abantu bamenye neza uburenganzira bw’abandi, kuko buriya iyo habayeho ihohotera, ni nako uburenganzira bwa muntu buba bwirengagijwe”.

Yasabye buri wese mu rwego ahagarariye ko ikibazo k’ihohotera agomba kukigira ike bityo ntihabeho gutegereza kumva uburemere bwacyo ari uko cyamugezeho.

Bugingo avuga ko nka Pro Femmes Twese Hamwe ikomeje urugamba rwayo mu bukangurambaga mu byiciro bitandukanye haba mu nzego z’ibanze, ku rwego rw’igihugu, mu bitangazamakuru kugira ngo abantu bumve ko ikibazo kiriho kandi gikomeye.

Ubukangurambaga bwonyine ngo basanze budahagije, bityo ngo  batangiye no kwigisha kugira ngo abantu uburenganzira bw’abandi, uburenganzira bwa buri wese ndetse n’uburenganzira bwa Muntu kuko iyo ihohoterwa ryabaye uburenganzira bwa muntu buba bwirengagijwe.

Avuga ko nk’impuzamiryango ifite imiryango 53 ikora ibikorwa bitandukanye bigamije kumvikanisha neza uburinganire n’ubwuzuzanye mu bagabo n’abagore.

Mumararungu Consolée wo mu Karere ka Gakenke avuga ko aho ihohotera rikigaragara biterwa no kuba abantu barajijukiye gutanga amakuru bakagaragaza ahari ibimenyetso bijyanye na ryo.

Atangaza hari n’aho rigaragara kubera ko hari ababyeyi bamwe bateshutse ku nshingano zabo zo kurera ntibabashe gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abana babyaye.

Mumararungu ati: “No mu bihe byashize ihohotera ryabagaho ariko ntirimenyekane abantu bakarihisha, ariko kubera amahugurwa atandukanye yagiye atangwa ku ihohotera byatumye abantu bakangukira gutanga amakuru, bituma imibare yiyongera”.

Mumararungu kandi avuga ko ihohotera rishingiye ku mitungo ariryo ryiganje cyane mu karere ka Gakenke yaje ahagarariye mu Nama y’Igihugu yabagore.

Muri rusange ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore n’abana b’abakobwa bahohoterwa ukiza hejuru ugereranyije n’uw’abagabo ndetse n’abana b’abahungu bakorerwa ihohoterwa nubwo nta kiciro na kimwe cyakagombye kuba gihohoterwa.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina rirushaho kwiyongera.

Mu Mwaka wa 2017 Abangavu basambanyijwe bageraga ku 2 134, mu mwaka wa 2018 bariyongera bagera ku 2 634. Mu mwaka wa 2019 abo bangavu bageze ku 2 755, mu gihe abagore bahozwa ku nkeke n’abo bashakanye bo bageraga ku 1059.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.