Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kutita ku myaka ya mbere y’ubuzima bigira ingaruka ku bukungu-Dr Asiimwe

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 19, 2018

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Dr Asiimwe Anita agaragaza ko kutita ku myaka ya mbere y’ubuzima bigira ingaruka nini ku muntu, aho atuye, mu muryango no ku gihugu muri rusange.

Dr Asiimwe avuga ko kutita ku myaka ya mbere y’ubuzima bigira ingaruka zitari nziza zirimo no kugwingira ku bana bari munsi y’imyaka 2 y’amavuko (iminsi 1000 mbere y’amavuko) bikagira ingaruka ku bukungu nk’uko ubushakashatsi mpuzamahanga bwabigaragaje mu 2014.

Abanyamakuru basabwe kumenyesha abanyarwanda akamaro ko kwita ku minsi 1000 umwana avutse (Foto Sezibera A.)

Dr Asiimwe agira ati: Kugwingira bigira ingaruka mbi ku kigero cya 10% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Iyo ugwingiye mu gihagararo uba unagwingiye no mu bwonko, iyo umuntu atateguriwe neza imyaka ya mbere y’ubuzima mbere y’imyaka 2 bikavamo igwingira bituma inshingano z’ubwonko zidakora uko bikwiye kuko hari ibyo uwo muntu aba adashobora gukora”.

Dr Asiimwe asobanura ko iyo habayeho kugwingira mbere y’igihe cyavuzwe hejuru mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima umusaruro (perforamance) atanga atari wo yakagombye kuba yitezweho.

Agira ati: “Niba utanga umusaruro  ku kigero cya 20% waragwingiye iyo bitabaho uba utanga ugera kuri 30%, niba utanga 40% by’umusaruro warahuye n’igwingira iyo ritakubaho uba witezweho 50%. Umucuruzi winjiza miliyoni imwe y’amafaranga mu gihe yaba atarahuye n’igwingira yakabaye yinjiza miliyoni zirenze izo”.

Dr Asiimwe avuga ko iyo umwana atarezwe uko bikwiye mu kwiga kwe atagera ku byo yagombye kuba ageraho. Asobanura ko ari imwe mu ntandaro z’abiga bakabura akazi, yakabona ntabone amahirwe yo kwinjiza uko ubushobozi bwe bwabimwemereraga ataragwingiye, mu gihe ashinze urugo kandi ni bwo usanga bimuviramo no kutubahiriza gahunda yo kuringaniza urubyaro bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu bityo ikerekezo igihugu kihaye ntikigerweho.

Asanga kugira ngo icyo kibazo kiranduke bisaba ubufatanye bw’inzego mu kubyumvisha Abanyarwanda bakabisobanukirwa.

Asaba ababyeyi gufata ingamba zo kuganiriza abana babo bakiri bato, kubavugisha, kubatega amatwi kuko bifasha ubwonko gukura vuba. Akomeza avuga ko Leta yashyizeho gahunda zihariye zo kwita ku mubyeyi kuva atwite umwana uri munda, uvutse n’uri munsi y’imyaka 2 y’amavuko.

Dr Asiimwe agaragaza ko bizagerwaho hifashishijwe abafashamyumvire mu by’ubuhinzi, abahwituzi (Social Protection) mu midugudu, abakozi ba 5 bongerewe ku rwego rw’akagali, gufasha ingo zitishoboye kandi zikamenyekana ndetse no kwifashisha abagize itsinda rishinzwe isuku mu midugudu.

Mu kugaragariza abanyamakuru bimwe mu byatumaga kwita ku myaka ya mbere y’ubuzima bitagerwaho mu bihe bishize, Dr Asiimwe avuga ko kuba umubyeyi w’umugore adafite amahirwe ku mutungo w’urugo, kuba imiryango imwe n’imwe ibyara abo idashoboye kurera, isuku n’isukura  bikaba bitaragerwaho ari zimwe mu nzitizi zikigaragara.

Dr Asiimwe asaba itangazamakuru gukora inkuru n’ibiganiro mu mvugo n’inyandiko mu ndimi zumvwa n’abo byateguriwe, bikabigisha, asaba itangazamakuru gusura ibigo mbonezamikurire (EDC) bakareba uko zikora n’uburyo zicunzwe bakazigira inama.

Umukozi wa NECDP ushinzwe kwinjiza abana mu ishuri Kayitare Immaculée, avuga ko ubushakashatsi bwa OMS bugaragaza ko 80% by’ubwonko bw’umwana bukura mbere y’imyaka 6, bugasobanura ko iyo bidakozwe habaho kudindira ku bumenyi bw’ibanze bw’umwana harimo kugenda, kuvuga, kandi ibyo byose umubyeyi asabwa kubimenya kugira ngo abashe kumufasha.

Kayitare atangaza ko abana 49% ari bo bonyine babasha kuganira n’abantu bakuru bakabakinisha bakagirana ubusabane, mu gihe 3% by’abo bana ari bo basabana bigizwemo uruhare n’ababyeyi b’abagabo.

NECDP igaragaza ko mu bana bari munsi y’imyaka 5 ari 14,6% bangana na 600 000 bose bafite ikibazo cyo kugwingira mu bana bagera kuri 1 540  027 bakoreweho ubushakashatsi.