Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Kutamenya amategeko arengera uwahohotewe ku isonga mu bituma ihohoterwa ridacika

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Apr 30, 2018

Mukandasira Caritas, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda GMO, ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko kugeza ubu kuba ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kidacika biterwa no kutamenya amategeko arengera uwahohotewe ndetse n’imiterere y’iryo hohoterwa.

Mukandasira Caritas, umuyobozi mukuru wungirije muri GMO, ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina( Ifoto Imvaho Nshya)

Mu mwiherero urwego GMO rwagiranye n’abayobozi b’amadini n’amatorero bareba uburyo bafatanya mu guhangana n’ikibazo k’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Mukandasira yavuze ko GMO yizera  ko abanyamadini babigiramo uruhare rukomeye mu kurandura iryo hohoterwa.

Mukandasira avuga ko kugeza ubu ababasha gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa bakiri bake ariko ko hari intambwe igenda iterwa.

Akomeza avuga ko kugeza ubu kuba abahohoterwa bakigaragara hirya no hino mu gihugu biterwa no kutamenya amategeko agenga iki cyaha.

Yagize ati, “Kuba hari bamwe batangiye kubivuga ni intambwe yatewe. Ikindi navuga ni uko kuba hano hari abahagarariye abanyamadini n’amatorero ubwo ubu butumwa dutanga  buragera ku bo muyoboye, kuko hari abatazi gusoma, hari abadakurikirana ibitangazamakuru nta handi ibibazo by’ihohotera babimenyera uretse namwe mubigizemo uruhare”.

Yibukije ko hari abahohotera abana bato cyane cyane bakora mu ngo, akemeza ko uretse kutamenya amategeko, hari abatazi ibikubiye muri iryo hohoterwa.

Yagize ati “Iyo tuvuze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo amoko 4: harimo irishingiye ku mutungo, iribabaza umutima, iribabaza umubiri n’ihohotera rishingiye ku gitsina nyiri izina. Ibi byose twabonye bikorerwa abagore no ku bagabo birabakorerwa”.

Ni ikibazo uru rwego ruvuga ko abanyamadini n’abanyamatorero nka bamwe mu bahura na benshi ndetse bakanakurikiza inyigisho batanga bari mu babafasha mu kumenyekanisha no guhangana n’icyo kibazo.

Bishop Rucyahana John, avuga ko biyemeje kuzatanga uwo musanzu  kuko ari ibifasha abayoboke babo.

Yagize ati “Umusanzu w’abanyamatorero mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ni ukubwira Abanyarwanda ikibazo uko giteye, ingaruka zacyo, ndetse no kugerageza kwigisha abantu uburyo bwo kukirinda kandi iyo kibaye  ko hari uburyo bw’ubutabazi bukorerwa abahohotewe”.

Ntaganda Marck, ashinzwe imiyoborere n’amategeko mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko inyigisho bahawe zitazaba amasigarakicaro ahubwo bazarushaho gukangurira abayoboke kwirinda ibirebana n’ihohotera aho biva bikagera.

Uretse kutamenya amategeko no kudatinyuka kugaragaza ko wahohotewe, Mukandasira avuga ko  hari bamwe batayoboka za Isange One Stop Center batinya ikiguzi kandi nyamara ngo kugeza ubu serivisi batanga ngo zitangirwa ubuntu.