Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kurwanya Kanseri birasaba kongera ubufatanye mu mikoranire-Jeannette Kagame

Yanditswe na admin

Ku ya 08-11-2017 saa 10:21:09
Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku guhangana na Kanseri muri Afurika

Madamu Jeannette Kagame yibukije abatuye umugabane w’Afurika ko guhangana no kurwanya ibyorezo bya kanseri bisaba kongera abafatanyabikorwa n’imikoranire bityo icyo cyorezo ntigikomeze guhitana abantu nk’uko biri ubu.

Yabitangarije i Kigali, ejo hashize tariki ya 7 Ugushyingo 2017 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 11 irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere (OARTIC 2017) yiga ingamba zihamye zo kurwanya icyorezo cya kanseri ku rwego rw’Afurika.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku guhangana na Kanseri muri Afurika

Jeannette Kagame yabwiye abateraniye muri iyo nama ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) riherutse gutangaza ko ubukana bw’iki cyorezo mu mwaka wa 2015 bwatwaye ubuzima bw’abantu bagera kuri miliyoni 8.8 ku isi kandi 70% by’abo bakaba ari abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo iby’Afurika.

Ibi biratuma hakwiye kugira igikorwa vuba mu rwego rwo gutanga igisubizo kuri iki kibazo.

Ati “Umugabane wacu ubwawo ubarurwaho 60% birenga by’indwara za kanseri nshya zifata abantu buri mwaka. Birenze kwihutirwa ahubwo ni ikibazo dukwiye gushakira igisubizo.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije amahanga ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guhangana n’icyorezo cya kanseri haba mu buryo bw’ubukangurambaga ku baturage, gusuzuma no kuvura abarwanye kanseri.

Ati “Abagabo basuzumwa kanseri yo mu myanya myibarukiro, abana basuzumwa bakanavurwa kanseri yo mu maraso n’iy’impyiko, mu gihe abagore bafashwa kwirinda kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

Kimwe cya gatatu k’indwara za kanseri ziboneka zishobora kwirindwa; twe nk’abatuye umugabane umwe dufite inshingano zo gushyira mu buryo ingamba zirambye zo kuyirinda.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko yizeye ko muri iyi nama y’iminsi ine hazaganirwa mu bufatanye icyakorwa kugira ngo kanseri idakomeza guhitana imbaga nk’uko byagenze mu bufatanye n’abaterankunga n’abafatanyabikorwa hakarwanywa umuvuduko w’icyorezo cya Sida.

Ati “Muri iyi minsi, abashakashatsi, abafata ibyemezo, intiti n’abafatanyabikorwa bazasangizanya ibitekerezo n’uko babibona ku buryo hagira igikorwa mu kurwanya kanseri no kurengera uyu mugabane dutuyeho.”

Dr Diane yakomeje avuga ko u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’ibigo birwanya kanseri mu rwego rwo kuzamura ubuvuzi bwayo mu Rwanda.

Yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kwerekeza 17% by’ingengo y’imari 2017/2018 mu rwego rw’ubuzima hagamijwe kwita ku baturage.

MUTUNGIREHE SAMUEL

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.