Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kurwanya igwingira birasaba ubufatanye bw’inzego zose – Dr Asiimwe

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 20-11-2018 saa 11:43:48
Abaturage n'abayobozi beterswe ko ibiribwa muri Gakenke bihari, kugwingira biterwa n'imyumvire y'ababyeyi iri hasi

“Muri gahunda yo kurwanya igwingira mu bana bato, ni byiza ko Abanyarwanda bose baba abafatanyabikorwa.”

Ibi byavuzwe n’Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr. Anita Asiimwe, asaba ko abaturage, inzego za Leta n’abikorera bafatana urunana mu guhangana no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko kuko ari indwara igira ingaruka zikomeye ku iterambere ry ‘Igihugu.

Mu nama nyunguranabitekerezo n’inzego zitandukanye zo mu Karere ka Rutsiro yabereye mu Murenge wa Ruhango, Dr. Anita Asiimwe yagaragaje ko 16% by’abana bavuka baragwingiye, asaba abitabiriye inama gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo bakibatwita bakagana ibitaro, bagahabwa ubufasha, kandi gahunda y’ingo mbonezamikurire (ECD) bakayigira iyabo kugira ngo ishinge imizi.

Dr. Asiimwe yagarutse ku bukana bw’iki kibazo n’ingaruka zacyo, ati: “Nimwumve uburemere bwo kubona abaturage bangana n’abatuye akagari kose baragwingiye! Abo bose ntibaba bagishoboye gutanga umusaruro ukwiriye ku gihugu ndetse no gukabya inzozi zabo kuko batabasha gutekereza ku bintu bihambaye. Gutuma umwana agwingira rwose ni ukumubuza amahirwe ye, tubirwanye twese”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirahabimana Solina, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu mibereho myiza y’abaturage kuko ari bo ubukungu bushingiyeho.

Yagize ati “Ubukungu bwacu n’iterambere bishingiye ku Munyarwanda. Uwo mu nyarwanda ni we dukwiye kubaka. Ubufatanye bw’abagize umuryango bugomba kubaho, umugore n’umugabo badafatanyije nta bwo kurwanya imirire mibi byagerwaho, ndetse n’umugabo unyereza ibyagenewe kunganira imirire y’abana ni igisambo mu bindi.”

Yakomeje yibutsa ko ababyeyi bafite abana bahabwa inyunganirafunguro bakwitwa abafatanyabikorwa aho kwitwa abagenerwabikorwa.

Abitabiriye inama basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kongera imbaraga mu guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa kugira ngo bahurize hamwe imbaraga aho kuzitatanya kuko nta genamigambi rihamye ryateguwe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Butasi Jean Herman, yagaragaje ko bafite amahirwe menshi yatuma bahashya burundu igwingira mu bana bato.

Yagize ati: “Amakimbirane yo mu ngo ari mu bituma ikibazo cyo kugwingira kiyongera kimwe n’imiryango bigaragara ko ifite amikoro make cyane. Ariko dufite amahirwe yo kurwanya iki kibazo kuko dufite komite zo kurwanya imirire mibi, ubwitabire bw’ababyeyi mu gupimisha abana, ubutaka burumbuka, Ikiyaga cya Kivu gitanga amafi yunganira imirire, ingo mbonezamikurire zigera kuri 7, no kuba Leta yaratanze inkunga yihariye yo kurwanya imirire mibi.”

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu turere 13 ari two Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera, tukigaragaramo imibare iri hejuru y’abana bagwingira bari munsi y’imyaka 6 y’amavuko.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki 4 Ukwakira 2018 mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke bwitezweho kurwanya imirire mibi ikava ku kigero cya 38% mu gihugu hose ikagera byibuze kuri 19% mu mwaka wa 2024.

Bwateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), ibinyujijie muri Porogaramu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri zishinzwe imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima.

 

Meya Ayinkamiye Emérence, ibumoso, Hon. Nyirahabimana Solina hagati na Dr. Anita Assiime i buryo. Abafatanyabikorwa basabwe guhuriza imbaraga hawe aho kuzitatanya

 

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, aha abana amata

 

Inama nyunguranabitekerezo yari yitabiriwe n’inzego zinyuranye mu Karere ka Rutsiro

Abaturage n’abayobozi beretswe ko ibiribwa muri Gakenke bihari, kugwingira biterwa n’imyumvire y’ababyeyi iri hasi

Abaturage batanze ubuhamya bw’uko barera abana n’ingorane bagiye bahura na zo

 

 

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.