Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Kurera neza abana ni ukwita ku mibereho yabo- Dr Ngirente

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 8, 2017

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard atangaza ko kurera neza abana ari ukwita ku mibereho yabo ndetse akanasaba ababyeyi kongera imbaraga mu nshingano zabo zo kurera, naho abana abasaba kugira uruhare mu burere bahabwa bumvira inama z’ababyeyi n’abarezi.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho ejo hashize tariki 7 Ukuboza 2017 mu nama nkuru y’igihugu y’abana ya 12, aho abana bahagarariye abandi mu gihugu hose bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kuganira n’abayobozi no kubagaragariza ibyifuzo byabo.

Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’intebe (hagati), Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance, abagize komite zy’abana ku rwego rw’igihugu (Foto James)

Afungura iyi nama ku mugaragaro, Dr Ngirente yagize ati “Agaciro abana bahabwa mu gihugu cyacu ni ko katumye Leta ibashyiriraho uru rubuga rubahuza n’abayobozi mu biganiro hagamijwe kubaha uburenganzira bwo kugaragaza ibyifuzo byabo.”

Yakomoje ku mubare utari muto ugize iki gice cy’Abanyarwanda, aho asobanura ko mu ibarura rusange riherutse ryagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 15 bangana na 42% naho abari hagati y’imyaka 15 na 30 bakaba bari ku ijanisha rya 27% by’abaturage bose b’igihugu.

Ati “Murabona ko mugize igice kinini cy’Abanyarwanda, ari nayo mpamvu mukeneye kwitabwaho, kurerwa no gutozwa imico myiza kuko ari mwe bayobozi b’ejo hazaza.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu burere bw’abana n’inshingano zabo mu kurerera igihugu. Ati “Uburere bw’umwana butangirira mu muryango kandi kurera neza ni ukwita ku mibereho yabo.”

Yagarutse ku bibazo byugarije abana muri iki gihe birimo abaterwa inda bakiri bato bikababera intandaro yo kurera batarageza igihe, abana bata ishuri, abashorwa mu bikorwa bibi by’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge, bityo abasaba kwirinda ababashuka no kumvira impanuro z’ababyeyi n’abarezi.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance yavuze ko uburere bwiza ari ryo shingiro ry’imikurire y’umwana, na we abasaba kumvira ababyeyi n’abarezi no kugira uruhare mu burere bwiza bahabwa.

Ati “Ababyeyi bafite inshingano zo kubarera no kubatoza imico myiza, ariko namwe mukwiye kugira uruhare mu burere muhabwa, mukumvira inama muhabwa kandi mukirinda icyatuma mutana mukava mu murongo w’uburere bwiza muhabwa.”

Yasabye abana gutanga ibitekerezo muri iyi nama nkuru yabo nk’abahagarariye abandi, abizeza ko imyanzuro iyivamo Leta izagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.

Karasira Ange Patrick ukuriye Inama nkuru y’igihugu y’abana ku rwego rw’igihugu, yashimiye Perezida wa Repubulika ko yahaye abana ijambo, akaba asanga ari urubuga rwo kubateza imbere no kumva ibitekerezo n’ibyifuzo byabo.

Yavuze ko kuba bahawe umwanya wo guhura n’abayobozi bakuru b’igihugu hari ikizere ko ibyifuzo n’ibitekerezo byabo n’iby’abo bahagarariye muri rusange bibageraho.

Yongeyeho ko biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kuzamura u Rwanda, kumva no kumvira inama z’ababyeyi n’abarezi, no kwirinda ingeso mbi zabasubiza inyuma.

Ati “Twiteguye gutanga umusanzu wacu mu kuzamura u Rwanda, tuzaba abana buje indangagaciro z’umuco nyarwanda, twirinda ingeso mbi z’ubuzererezi, ubusambanyi n’ubwomanzi.”

Inama nkuru y’igihugu y’abana ku nshuro ya 12 yahuje abana 488 baturutse mu turere twose tw’igihugu no mu mirenge yose, ikaba yarateranye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2004.

MUGISHA BENIGNE