Kung Fu: Imyiteguro y’iserukiramuco irimo kugenda neza – Uwiragiye

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 17-01-2019 saa 07:55:26
Uwiragiye Marc, Perezida wa RKWF utangaza ko imyiteguro y'iserukiramuco bagiyemo mu Bushinwa irimo kugenda neza

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc atangaza ko imyiteguro yo kuzitabira ibirori by’iserukiramuco “Global Spring Festival 2019” bizabera mu Bushinwa tariki 18 Mutarama 2019 birimo kugenda neza.

Tariki 13 Mutarama 2019 ni bwo itsinda ry’abakinnyi 15 bakina umukino wa Kung Fu n’ababaherekeje bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Bushinwa mu mujyi wa Changsha mu ntara ya Hunan aho bagiye kwitabira iserukiramuco.

Uwiragiye wagiye ayoboye iri tsinda yatangarije Imvaho Nshya ko bagezeyo amahoro nta kibazo uretse urugendo rurerure. Yakomeje avuga ko kuva tariki 14 Mutarama 2019 bakirayo batangiye kwitoza ibyo bazerekana muri ibi biro.

Ati “Twagzeyo amahoro, abana bose bameze neza ubu ni ukwitoza umunsi wose ibyo tuzerekana mu birori by’iserukiramuco”.

Uwiragiye Marc, Perezida wa RKWF utangaza ko imyiteguro y’iserukiramuco bagiyemo mu Bushinwa irimo kugenda neza

Iri tsinda ry’abakinnyi ba Kung Fu bagiye mu Bushinwa ku butumire bwa Televiziyo ya hariya yitwa “Hunan Satellite TV”. Nyuma y’ibi birori ariki 20 Mutarama 2019 aba bakinnyi bazagaruka mu Rwanda.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.