Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Kung Fu:  Black Eagle  y’i Ngoma ni yo yitwaye neza mu   irushanwa ry’abakiri bato

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 29-07-2019 saa 16:00:28
Bamwe mu bana bitwaye neza bamaze guhabwa ibihembo

Ikipe ya  Black Eagle yo mu Karere ka Ngoma ni yo yitwaye neza mu irushanwa  ry’abakiri bato  mu mukino wa Kung Fu Wushu“Junior Wushu Ambassador’s Cup 2019”.

Iri rushanwa ryabaye  tariki 28 Nyakanga 2019 rikaba  ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryateguwe  n’ ishyirahanwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu  mu Rwanda “RKWF” mu rwego rwo gufasha abakiri bato kwimenyereza umukino.

Ikipe ya Black Eagle yo mu Karere ka Ngoma ni yo yitwaye  neza yegukana imidari 16 ikurikirwa na Black Scorpion yo mu karere ka Kayonza  yegukanye imidari 15 mu gihe ikipe ya 3 yabaye Mantis Academy ibarizwa mu mujyi wa Kigali yegukanye imidari 9.

Iri rushanwa ry’umunsi umwe ryabereye mu Kigo cy’Urubyiruko ku Kimisagara  ryari ryahuje abana 175 bafite hagati y’imyaka 4 na 15 bari baturutse mu makipe 15 muri 24 abarizwa mu Rwanda. Aba bana barimo abahungu 111  n’abakobwa 64.

Muri iki kiciro cy’abana hakinwa uburyo kwiyereka “Taoulu” mu byiciro bitandukaye. Abana bitwaye neza muri buri kiciro bahawe umudari ndetse n’ibikoresho by’ishuri birimo amakayi n’amakaramu kuko bose ari abanyeshuri.

Nyuma y’iri rushanwa, Perezida  w’ishyirahanwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu  mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc  yatangaje ko bishimiye uko ryagenze n’ubwo imyiteguro itagenze neza uko byari bikwiye kubera zimwe mu mpinduka zagiye ziba.

Yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’iri rushanwa rizajya riba ngarukamwaka aro ukumenyereza aba bana amarushanwa kugira ngo bazamuke neza bazi umukino.  Ati : “Nibikomeza gutya abana bacu bazazamuka bakomeye kuko bakora imyitozo y’imbagara  bityo mu kiciro cy’abakuru  bakazaba bameze neza.”

Uwiragiye avuga ko n’ubwo ku nshuro ya mbere bitageze ku rwego bifuzaga ubutaha bizera ko rizagenda neza kurushaho.

Bamwe mu bana bitwaye neza bamaze guhabwa ibihembo

Ikipe ya Black Eagle y’i Ngoma yegukanye imidari 16

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.