Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Kung Fu: Abitabiriye shampiyona y’igihugu bagaragaje urwego rwiza

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-11-2021 saa 20:30:00

Icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, imikino irahagarara ariko  ubu imwe n’imwe irimo gusubukurwa. Ku  Cyumweru taliki 21 Ugushyingo 2021, ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ryateguye shampiyona y’igihugu “Rwanda National Kung Fu Championships 2021”, irushanwa ryaherukaga kuba muri 2019.

Iri rushanwa ryabereye muri Sitade Nto Amahoro i Remera  ryitabiriwe n’abakinnyi 172 baturutse mu makipe 21 mu gihugu hose.  Irushanwa rikaba ryarabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19  aho abakinnyi n’abandi bose binjiye muri Petit Stade Amahoro babanje gupimwa.

Iri rushanwa kandi ryitabiriwe n’abakinnyi bafite hagati y’imyaka 10 na 35 kuko bakinnye mu byiciro bibiri, kuva ku myaka 10 kugeza kuri 15 no kuva ku myaka 16 kuzamura. Ubusanzwe umukino wa Kung Fu ukinwa mu byiciro bibiri  harimo  kwiyereka “Taolu” ndetse n’icyiciro cyo kurwana “Sanda”.

Mu kwiyereka mu byiciro bitandukanye mu bahungu, Ndayishimiye Djamal ukinira  Black Scorpion Kayonza yitwaye neza yegukana imidali 3 hari ibiri ya Zahabu n’undi umwe wa Bronze.

Mu bakobwa, Umurerwa Fanny na Uwihirwe Emertha bombi bakinira Black Scorpion Kayonza buri wese yegukanye imidali 3 harimo umwe wa  Zahabu n’indi ibiri ya Bronze.

Mu bagabo, uwitwaye neza ni Mutuyimana Emmanuel (Kigali Shaolin Temple)  wegukanye imidali 3, Niyonsaba Evode  ukinira ikipe ya Red Dragon Gicumbi yegukanye imidali 2 ya Zahabu naho  Ibyikora Egide ukinira  Black Eagle Ngoma yegukanye imidali 3 harimo umwe wa Zahabu, uwa Feza n’uw’umuringa.

Mu  bagore, Mwubahamana Liliose na Akimana Rosine bakinira ikipe ya  Dragon Nyamirambo buri wese yegukanye umudali wa  Bronze naho Mutoni Uwase ukinira Kigali Wushu  yegukana umudali wa Bronze.

Mu kurwana “Sanda”, mu bafite ibiro 52-55, Hitimana Eugene (Kigali Wushu) yegukanye umudali wa Zahabu naho Twagirimana Emmanuel (Tiger wushu) yegukana umudali wa Bronze.

Mu bafite ibiro hagati ya 56-59, Nkurunziza Eric (Musanze Shaolin Temple) yegukanye umudali wa Zahabu, Singirankabo Innocent (Kimisagara Wushu Club) yegukana umudali wa Bronze.

Mu cyiciro cy’abafite ibiro hagati ya 60-64, Mugisha Emmanuel (Muhanga Shaolin) yegukanye umudali wa zahabu naho Masengesho Lemy (Tiger Wushu) yegukana umudali wa Bronze.

Mu bafite ibiro 65-69, Gihozo Maurice (Muhanga Shaolin) yegukanye umudali wa Zahabu naho Twagirimana Peter (Muhanga) yegukana umudali wa Bronze.

Mu cyiciro cy’abafite ibiro hagati ya 70 na 74, Iradukunda Jeremie (Muhanga Shaolin) yegukanye umudali wa Zahabu naho Mutuyimana Peter (Gasabo Wushu) yegukana umudali wa Bronze.

Mu bafite ibiro biri hagati ya 75-79, Nshimiyimana Alex (Tiger Wushu) yegukanye umudali wa Zahabu naho Gashayija Geofrey (Nyagatare Club) yegukana umudali wa Bronze.

Nyuma y’iri rushanwa ribaye nyuma y’imyaka hafi ibiri,  Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc yavuze ko nubwo COVID-19 igihari ariko ubwitabire muri iri rushanwa bitanga icyizere cyo  gusubukura amarushanwa uko bisanzwe.

Yakomeje avuga ko nubwo   abakinnyi batitabiraga amarushanwa mu gihe gishije kubera COVI-19  bagaragaje urwego rwiza rw’imikinire.

Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc

Iri rushanwa ryahuriranye  n’uko muri uyu mwaka hizihizwa imyaka 50 u Rwanda rumaze rugiranye umubano n’u Bushinwa ari naho uyu mukino ukomoka.

Uwiragiye avuga ko uyu mukino ukomoka mu Bushinwa bakaba bawukina nk’Abanyarwanda, ikintu  cyiza gihuza imico y’ibihugu byombi.

Umujyanama wungirije muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun yavuze ko urwego Abanyarwanda bagezeho mu mukino wa Kung-Fu Wushu rushimishije nubwo utarugereranya n’urw’Abashinwa. Akomeza avuga ko bazakomeza gushyigikira uyu mukino mu buryo bwose kuko ari kimwe mu bikorwa bihuza ibihugu byombi.

Umujyanama wungirije muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Xing Yuchun

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino njyarugamba wa Kung Fu yaherukaga kuba  taliki 15 Ukuboza 2019. Muri 2020 nta bwo yabaye kubera COVID-19.

Amafoto

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.