Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Kung Fu: Abanyarwanda bitwaye neza mu mikino mpuzamahanga yo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 25, 2019

Abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza begukana imidari 35 mu irushanwa  mpuzamahanga  ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  “Genocide Memorial Tournament 2019” ryabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuva tariki 22 kugeza 23 Kamena 2019.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 6 birimo Kenya, Tanzania, RDC, Burundi, u Bushinwa n’u Rwanda. Mbere y’uko iyi mikino itangira tariki 22 Kamena 2019 abitabiriye irushanwa bose basuye Urwibutso rwa Jenoside  rwa Kigali ku Gisozi bashyira indabo ku Rwibutso, banunamira inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye ndetse basobanurirwa n’amateka ya Jenoside.

Muri  iyi mikino yari yitabiriwe n’abakinnyi basaga 133, u Rwanda ni rwo rwaje ku mwanya wa mbere aho rwegukanye imidari 35 yose hamwe. Ikipe yaje ku mwanya wa kabiri ni  u Burundi bwegukanye imidari 6, Kenya (3), Tanzania (2) naho RDC yegukana umudari umwe.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino  wa Kung Fu Wushu mu RwandaRKWF”, Uwiragiye Marc yatangaje ko irushanwa ryagenze  neza kuko ibihugu batumiye byitabiriye.

Yakomeje avuga ko n’ubwo u Rwanda rwitwaye neza ariko hari ibyiciro batitwayemo neza. Ati: “Irushanwa nk’iri ni umwanya mwiza wo kuzamura urwego rw’imikinire.”

Uwiragiye yatangaje ko ugereranyije n’umwaka ushize wa 2018,  abitabiriye uyu mwaka wa 2019 bagaragaje urwego rwiza akaba avuga ko aho Abanyarwanda batitwaye neza bahabonye  bakaba bagiye kongeramo ingufu.

Ati: “Ni byiza kwitabira amarushanwa nk’aya kuko bitwereka aho tugeza  kugira ngo turebe icyo twakora mu kuzamura umukino”.

Umwaka ushize wa 2018, u Rwanda  nabwo rwari rwitwaye neza rwegukana imidari 64, Zambia (17), Tanzania (5), Kenya (3)  naho RDC ntiyagira  umudari n’umwe yegukana.

Abitabiriye imikino yo kwibuka babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Abakinnyi bashyira indabo ku rwibutso

Ubwo abakinnyi bitabiriye biyerekaga

Abakinnyi bagaragaje urwego rwiza rw’imikinire

Bamwe mu Bashinwa baba mu Rwanda biyereka

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc

Umuyobozi w’ikigo cy’Ubushinwa  “Confucius Institute” gikora ibijyanye n’uburenzi, Dr Zhang

Bamwe mu bakinnyi bitwaye neza bambikwa imidari