Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kung Fu: Abakinnyi 133 ni bo biteganyijwe ko bazitabira irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-06-2019 saa 08:03:13
Uwiragiye Marc, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 22 na 23 Kamena 2019 kuri Sitade Amahoro i Remera hazabera irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament 2019” mu mukino njyarugamba wa Kung Fu-Wushu.

Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu-Wushu mu Rwanda “RKWF”, ibihugu 7 ni byo byemeje ko bizitabira iri rushanwa. Ibi akaba ari Kenya izaba ihagariwe n’abakinnyi 4, Tanzania (3), RDC (4), Burundi (4), Ethiopia (1) naho u Rwanda rukazaba ruhagarariwe n’abakinnyi 118. Uretse ba bazahatanira imidari, hari n’abakinnyi b’Abashinwa ari naho uyu mukino ukomoka bazakora ibyo kwiyereka.

Muri aba bakinnyi hazaba harimo 58 bari munsi y’imyaka 16 naho 23 bari mu kiciro cy’abagore naho abasogaye 110 akaba ari abagabo. Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko imyiteguro imeze neza kandi bizera ko iri rushanwa rizagenda neza.

Ubusanzwe iri rushanwa ryari kuba tariki 15 na 16 Kamena 2019 bahinduye itariki bituma igihugu cya Zambia cyari kitabiriye umwaka ushize wa 2018 gitangaza ko kitazitabira kubera ko bafite izindi gahunda.

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, tariki 22 Kamena 2019 abazaba bitabiriye bose bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma imikino itangire izasozwe tariki 23 Kamena 2019.

Umwaka ushize wa 2018, u Rwanda ni rwo rwitwaye neza rwegukana imidari 64, Zambia (17), Tanzania (5), Kenya (3) naho RDC ntiyagira umudari n’umwe yegukana.

Uwiragiye Marc, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.