Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Kung Fu: Abakinnyi 11 bari mu Bushinwa bahamya ko bungutse byinshi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE               

Ku ya Jan 2, 2019

Abakinnyi 11 bakina umukino wa Kung Fu Wushu   tariki 01 Mutarama 2019 ni bwo bagarutse mu Rwanda nyuma y’ukwezi bari bamaze mu Bushinwa  mu mahugurwa yabereye muri  ChongQing Normal University mu mujyi wa ChengDu aho bagiye  babifashijwemo  n’Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda n’ikigo cy’Ubushinwa kitwa  “Confucius Institute” gikora ibijyanye n’uburenzi.

Mu byo aba  bakinnyi bahuguwemo hari  ibyo kwiyereka “Taolu” birimo  ibice bitandukanye nk’uho bakoresha ikibando, inkota ndetse n’icumu. Hari kandi  n’ibijyanye no kurwana “Sanda”  aho bakoresha ingumi n’imigeri no gukirana.

Aba bakinnyi barimo  Dushimiyimana Pauline, Havugimana Emmanuel, Nsanzimana Claude, Niyobuhungiro Blaise, Munyurangabo Pascal, Niyonkuru Blaise, Nshimiyimana Patrick, Turikumwe Emmanuel, Africa Jean De La Croix, Nahimana Theophilena Karake Lucien bari bahagurutse mu Rwanda tariki 02 Ukuboza 2018.

Abakinnyi bari bagiye mu Bushinwa ubwo bari bagarutse mu Rwanda

Bakigera mu Rwanda  bakiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu miryango yabo ndetse n’abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”.

Umwe muri aba bakinnyi 11 bari bagiye mu Bushinwa, Havugimana Emmanuel yatangaje ko  urugendo rwagenze neza. Ati “Twahasanze abarimu b’abahanga twiga ibintu byinshi n’ubwo ubukonje bwabanje kutugora”.

Umwe mu bari bagiye mu Bushinwa, Havugimana Emmanuel

Havugimana yakomeje avuga ko bakoze cyane kuko bakoraga iminsi 6 mu cyumweru mu gitondo na nimugoroba.

Agaruka ku byo bize, Havugimana yagize ati “Twize ibintu byinshi, hari ibyo twari tuzi  badukosoye ndese hari n’ibindi bishyashya twize ndetse hari n’andi mategeko yahindutse tuje kugira ngo twigishe  abo twasize hano tunabashe gukosora ibyo bazi”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu  Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangaje ko ibi ari bimwe mu bibafasha kugira ngo abakinnyi bahahe ubumenyi  kandi babashe kugera ku rudi rwego rwisumbuye.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc

Ati « Hariya bamaze hari  ibyo bari bazi bagize igihe cyo kubinoza bagira n’ibindi bongeraho  byumvikane ko ari amahirwe twagize  yo kugira ngo urwego rwacu ruzamuke kandi  bazanasangiza abandi basigaye inaha ».

Aba bakinnyi  11 bari bagiye mu Bushinwa bakaba baratoranyijwe nyuma yo gutsinda ikizamini bahawe aho biga muri « Confucius Institute ».  Su Wen , umwarimu muri iki kigo akaba ari n’umuyobozi wungirije yatangaje  iki kigo  gifasha abantu kumenya bimwe mu bigize umuco w’Ubushinwa aho bigisha cyane cyane ururimi ari rwo ntangiriro yo kumenya n’ibindi.

Su Wen, umwrimu muri Confucius Institute

Umukino wa Kung Fu Wushu usanzwe ufite inkomoka mu Bushinwa uri mu bitsura umubano w’ibi bihugu byombi nk’uko byanashimangiwe na Perezida w’Ubushimwa, Xi Jinping  ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rwanda muri Nyakanga 2018 kuko kugeza ubu hari abantu basaga ibihubi 2 bakina uyu mukinomu Rwanda.

Ubwo abakinnyi bari mu mahugurwa mu Bushinwa bageraga ku kibuga k’indege i Kanombe

Basuhuzanya bijyanye n’umukino wa Kung Fu n’abo bari basanze ku kibuga baje kubakira

Bakiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abo mu miryango yabo

Ifoto irimo bamwe mu bari baje kubakira

Bafashe ifoto yihariye n’abayobozi mu ishyirahamwe ey’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda