Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Kung Fu: Abakinnyi 11 bagiye mu mahugurwa y’ibyumweru 4  mu  Bushinwa

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 03-12-2018 saa 20:27:55
Ubwo abakinnyi bari bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Bushinwa (Foto Bugingo F)

Abakinnyi 11 bakina umukino wa Kung Fu Wush   tariki 02 Ukuboza 2018  berekeje mu Bushinwa mu  mujyi wa  Chengdu aho bagiye gukurikirana amahugurwa arimo kwiga ururimi rw’igishinwa ndetse no gukina umukino wa Kung Fu ufite inkomoko muri iki gihugu.

Ubwo abakinnyi bari bahagurutse mu Rwanda berekeje mu Bushinwa (Foto Bugingo F)

Aba bakinnyi  ni  Dushimiyimana Pauline, Havugimana Emmanuel, Nsanzimana Claude, Niyobuhungiro Blaise, Munyurangabo Pascal, Niyonkuru Blaise, Nshimiyimana Patrick, Turikumwe Emmanuel, Africa Jean De La Croix, Nahimana Theophilena Karake Lucien.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu  Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangaje ko  aba bakinnyi  bari mu batoranyijwe mu bigaga ururimi rw’igishinwa  babifashijwemo n’Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda n’ikigo cy’Ubushinwa kitwa  “Confucius Institute” gikora ibijyanye n’uburenzi.

Yakomeje avuga ko bagiye kwiga muri  Normal University iherereye mu  mujyi wa Chengdu mu majyepfo y’Ubushinwa bakazamarayo ibyumwe 4 aho bazagaruka mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2018.

Uwiragiye atangaza ko  bazakomeza kwigishwa  ururimi w’igishinwa bakanatozwa umukino wa Kung Fu. Ati “Bazakomeza kwigishwa ururimi rw’igishinwa ariko  banatozwe umukino wa Kung Fu. Twiteze ko bazunguka byinshi  mu bijyanye n’imikinire igezweho kandi baza bigishe bagenzi babo”.

Umwe mu bakinnyi bagiye mu Bushinwa akaba ari n’umuyobozi wa Tekinike  mu ishyirahamwe  ry’umukino wa   Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”,  Havugimana Emmanuel yatangaje ko bari bamaze igihe bitegura kuko  bakoze ibizamini abatsinze aba ari bo batoranywamo 11.

Yagize  ati “Muri aba bagiye harimo n’abasanzwe bakina mu ikipe y’igihugu kandi turizera ko  tuzava hariya urwego rwacu rwarazamutse kuko twigabanyije mu bice  aho bamwe baziga kimwe abandi bakiga ikindi    tukavayo  twize ibintu byinshi tukazaza tukigisha abo  twasize”.

Ibi bikaba biri muri gahunda y’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu mu Rwanda  yo  guteza imbere umukino wa Kung Fu mu Rwanda  aho bifuza ko bihera no mashuri  abana bakazamuka bazi neza uyu mukino.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc

Umwe mu bakinnyi bagiye mu Bushinwa akaba ari n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF”, Havugimana Emmanuel

Perezida wa RKWF, Uwiragiye (ibumoso) ari kumwe n’abakinnyi mbere y’uko bagenda

Abayobozi batandukanye muri RKWF bari kumwe n’abakinnyi

Ubwo abakinnyi bari bagiye

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

5 Comments on “Kung Fu: Abakinnyi 11 bagiye mu mahugurwa y’ibyumweru 4  mu  Bushinwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.