Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Kujya muri koperative byatumye umugore wo mu cyaro atera imbere

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 12-11-2019 saa 13:55:07
Abagore bishyira hamwe bagakora ibikorwa bibateza imbere. Aba bibumbira amatafari bakayatwika

Kwishyira hamwe muri koperative byamaze kugaragaza ko “nta mugabo umwe”.

Ibi bishimangira ko kuba muri koperative bikwiye n’ubwo atari itegeko.

Bamwe mu bagore bo mu cyaro bari barahejejwe mu ngo n’abagabo babo bamaze kumenya ko kujya hamwe n’abandi bagakorera hamwe bibateza imbere.

Imvaho Nshya yaganiriye n’abagore bo mu Karere ka Huye bayitangariza ubuzima barimo mbere yo kujya mu makoperative n’ubuzima barimo bari mu makoperative.

Mukayuhi Marcella yinjiye muri Koperative “Amahoro” mu 2012, agira ati “Kujya muri koperative byatumye nkunda umurimo mu gihe mbere ntabashaga no kwigurira isuka, ariko kuri ubu mbasha kurihira umwana wange amashuri yisumbuye.”

Akomeza avuga ko kuba muri koperative byatumye abona amahugurwa ajyanye no kuvugurura ubuhinzi, ku buryo ibyo bakora muri koperative babikora no mu mirima yabo.

Agira ati “Tugira amahirwe yo kuba muri koperative kuko umusaruro ubonetse tuwugura kuri make waba mwinshi tugasagurira isoko. Buri wese yabashije kwigurira nibura itungo riciriritse nk’ihene, ingurube, inkoko, inkwavu n’ibindi bitewe n’icyo umuntu ashoboye kuko hari n’abafite inka.”

Mukayuhi akomeza avuga ko kuba muri koperative byatumye abona amahugurwa anyuranye arimo no kubigisha gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, akagira ati “Kuri ubu tubitsa kuri Banki, twamenye kubitsa no kuguza Banki.”

Mukashyaka Liberata ari muri Koperative “Ingoro ihuje Ababyeyi” igizwe n’abagore bahoze bibana kandi batunze ingo, batishoboye.  Avuga ko kuba muri Koperative byatumye abona amahugurwa ayahawe n’imiryango inyuranye aho babonye ababahugura babatoza gukunda umurimo batozwa kwizigamira.

Agira ati “Icyanshimishije natojwe guhaguruka nkakora kandi nkamenya kwizigamira. Namenye kubitsa muri Sacco ku buryo nirihira ubwisungane mu kwivuza n’umuryango wange kandi mbere ntarabibashaga.”

Akomeza avuga ko Koperative yatumye bamwe muri bo bigurira inka, abandi bagura ihene, inkwavu, inkoko, ingurube n’andi matungo kandi bakarihira abana amashuri.

Imvaho Nshya yaganiriye na Muramira Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Strive Foundation Rwanda, umwe mu miryango ifasha amakoperative y’abagore bo mu cyaro ayitangariza ko  begera amakoperative, bakegera abanyamuryango bayo bakabatinyura gukorera hamwe mu matsinda cyangwa mu makoperative iyo batayarimo, bayabasangamo bakabigisha gukora imishinga iciriritse  no gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari.

Agira ati “Amakoperative agira uruhare rukomeye mu guhindura abagore bo mu cyaro kuko bagira imyumvire mishya yo kwitinyuka bakegera abandi, bakungurana ibitekerezo, bagashyira imbaraga hamwe ku buryo babasha kwiteza imbere.»

Akomeza avuga ko bimushimisha iyo abona abagore bo mu cyaro bagera ku rwego rwo kugira gahunda yo kugurirana ibitenge, kugura amatungo nk’ishyirahamwe bakajya baziturirana, gushyiraho gahunda yo gusasirana ndetse bakamenya kuguza ikigo k’imari bashyize hamwe bigatuma n’umwe ku giti ke atinyuka akiyakira inguzanyo. Arasaba kandi utaragana koperative kuyijyamo adatinze kuko yasigaye inyuma kandi ashimangira ko kujya hamwe n’abandi iteka hari byinshi umuntu wese yunguka kirenze ubucuti.

Leta y’u Rwanda yemera ko amakoperative afite uruhare rugaragara mu iterambere ridaheza kandi rirambye no mu kuzana impinduka mu bukungu. Amakoperative ni uburyo bwihariye butuma abayigize bafashanya kandi bakusanyiriza hamwe ubushobozi ngo bagere ku bukungu. Ikindi kandi koperative ni urubuga rw’ibiganiro kuri poritiki no guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango mu nzego z’imirimo zitandukanye.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.