Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Kugwingira bizagabanyuka bigere kuri 19% muri 2024 – Dr Asiimwe

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 30-12-2018 saa 16:41:46
Dr. Anita Asiimwe akangurira abantu kwita ku buzima bw'abana hirindwa ko bagwingira ku buryo igwingira mu bana rigabanyuka rikagera kuri 19% muri 2024

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu y’ibigo mbonezamikurire mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe, avuga ko ishusho y’ikibazo k’igwingira mu bana igeze ku gipimo cya 34.9% bivuye kuri 36.7% muri 2015.

Dr Asiimwe avuga ko imbaraga zizakomeza gushyirwa muri iki kibazo ku buryo intego ari uko muri 2024 ikibazo cyo kugwingira mu bana kizaba kigeze kuri 19%.

Yabivugiye mu kiganiro yahaye itsinda ry’abadepite bagize Ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere RPRPD.

Yababwiye ko intego yo kugera kuri 19% ku kibazo cyo kugwingira mu bana ari intambwe iganisha ku ngamba zo guca burundu ikibazo cyo kugwingira.

Ikiganiro yabahaye cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, ni bwo nkingi y’iterambere rirambye.

Ati “Ikibazo cyo kugwingira ubu kiri kuri 34.9% intego ni uko kizakomeza kurwanywa ku buryo cyagera kuri 19% muri 2024.”

Muri icyo ikiganiro Dr Asiimwe yagaragarije intumwa za rubanda ko iby’ibanze igihugu giharanira ari ukugira umuturage ufite ubuzima bwiza, hagakorwa ibishoboka mu kumwongerera ubushobozi kugira ngo age ku isoko ry’umurimo, agere ku burezi bufite ireme, bityo hubakwe ubukungu bushingiye ku bumenyi bwa buri munyarwanda ushoboye.

Edda Mukabagwiza umwe mu bagize ihuriro, na we yavuze ko hakwiriye ubufatanye bw’inzego mu kurwanya no kurandura burundu ikibazo cyo kugwingira, kuko usanga n’ababyeyi ubwabo batarasobanukirwa n’uburemere bw’ingaruka zacyo ku bana mu miryango.

Dr. Anita Asiimwe akangurira abantu kwita ku buzima bw’abana hirindwa ko bagwingira ku buryo igwingira mu bana rigabanyuka rikagera kuri 19% muri 2024

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.