Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kugura amacumbi ya “Vision City” birarangirana na Mutarama

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-01-2019 saa 06:49:48
Ntamitondero Alice (ibumoso) na Nyamurangwa Emmanuel ushinzwe umudugudu wa Vision City basobanurira itangazamakuru ko kwiyandikisha kugura inzu bizarangirana n'uku kwezi (Foto Mutungirehe S.)

Gahunda yo kwakira ubusabe bw’abaguzi b’amazu ahurijwe hamwe (appartments) mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gacuriro Vision City irarangirana na Mutarama 2019.

Umukozi wese utanga imisanzu mu kigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) yemerewe kugura icumbi muri uyu mudugudu, ku giciro kigabanyijweho 60%.

Umudugudu wa Vision City urimo inzu zitandukanye zimaze igihe zigurishwa ubu hakaba hasigaye ‘appartments’ zirimo izifite ibyumba bibiri, bitatu n’izifite ibyumba bine.

Mu nzu 504 zubatswe ku kiciro cya mbere, 304 zubatswe mu buryo bwa apartment ari na zo zigurishwa naho 200 zubatswe imwe ukwayo zamaze kugurwa hahawe amahirwe abakozi ba Leta gusa.

Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo “Ultimate Developers Ltd”, Ntamitondero Alice, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019.

Yasobanuye ko kuri iyi nshuro, izo nzu za apartment zimaze iminsi zigabanyirijwe ibiciro kuri 60% kuko Leta y’u Rwanda yemeye gusubiza icyo kigo agaciro kose k’ibikorwaremezo ka miliyari 27 byubatswe mu gihe cyo kubaka izo nzu, kugira ngo zigabanyirizwe ibiciro bigere ku bushobozi bwa buri mukozi wese yaba uwa Leta utarashoboye kugura inzu mbere cyangwa undi wese wikorera ariko ufite ubwiteganyirize muri RSSB.

Ati “Uyu munsi apartment y’ibyuma bibiri iri kugura miliyoni 63, mu gihe iy’ibyumba bitatu iri kugura miliyoni 94 naho iy’ibyumba bine ikagura miliyoni 108. Buri nzu kandi ifite ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko, icyumba gihagije cy’umukozi n’imbuga yo hanze yisanzuye.”

Yakomeje agira ati “Twatanze itariki yo kwiyandikisha kugura izo nzu, kuva ku itariki ya 10 Ukuboza 2018 kugeza tariki ya 31 Mutarama 2019, kugira ngo abantu bose babyifuza buzuze impapuro twatanze hanyuma noneho bazitange kugira ngo mu gihe tuzaba turimo guhitamo tuzabone abantu benshi.”

Ntamitondero Alice (ibumoso) na Nyamurangwa Emmanuel ushinzwe umudugudu wa Vision City basobanurira itangazamakuru ko kwiyandikisha kugura inzu bizarangirana n’uku kwezi (Foto Mutungirehe S.)

Imvaho Nshya yaganiriye n’umwe mu Banyarwanda baguze inzu muri uwo mudugudu, Rutikanga Focas, ahamya ko yasanze kujya mu byo kwiyubakira inzu mu Mujyi wa Kigali byamusaba igihe kirekire, ahitamo kugura inzu y’ibyumba bitanu mu mudugudu wa Vision City, ahantu hafite umutekano kandi hari inzu zigezweho.

Ati “Hashize igihe, mpamaze igihe kingana n’umwaka n’igice; mbona hameze neza, n’ubundi nagiye kuhajya ari uko mbona ari heza.”

Ku Banyarwanda batekereza ko izo nzu zihenze, Rutikanga yagize ati “Ntabwo zihenze, kuko zifite ibyiciro bitandukanye nkeka ko ari umunani. Muri ibyo byiciro byose umuntu ahitamo iyo ashaka ingana n’ubushobozi abona afite. Hafite umutekano mwiza cyane, kuko hari abarinzi bazenguruka mu mudugudu buri joro, tuba tubabona, kandi bigaragara ko n’abahahisemo n’abifuza kuhajya baba bakurikiye umutekano uhagije.”

Rutikanga avuga ko binashoboka ko iyo umuntu aguzemo inzu muri uwo mudugudu ayikodesha igihe ashaka kwinjiza andi mafaranga mu gihe atuye ahandi.

Ku bifuza kugura izo nzu byongera amahirwe kuyihabwa iyo ari yo nzu ya mbere uyishaka agiye kugira kandi ikishyurwa mu myaka 20 cyangwa mbere ku nguzanyo ya banki ifite inyungu ya 11% yishyurwa buri kwezi.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.