Kugera aho tugeze byasabye Abanyarwanda gukora cyane – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 07-05-2019 saa 18:49:41
Umukuru w'Igihugu Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu bagize umuryango YPO baturutse mu gihugu cya Australia, yabagaragarije ko kwiyubaka k'u Rwanda byasabye Abanyarwanda gukora cyane

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yatangaje ko aho u Rwanda rugeze byasabye Abanyarwanda gukora cyane, kandi ko Abanyarwanda bize ko gukorera hamwe ari ikintu k’ingenzi.

Perezida Paul Kagame yabivuze ejo hashize, ubwo yakiraga bamwe mu bagize itsinda rya YPO (Young Presidents’ Organization) ry’abayobozi bakiri bato bakomoka mu gihugu cya Australia.

Ubwo yavugaga ku iterambere ry’u Rwanda, aho rugeze, Perezida Kagame yagize ati “Kugera aha byasabye Abanyarwanda gukora cyane, gufata agace kamwe bakagahuza n’akandi, ariko kandi n’ubufatanye bw’abantu bakoranye n’u Rwanda. Uku ni ko u Rwanda rwashoboye kubaho no kugera aho tugeze uyu munsi.”

Yavuze ko Abanyarwanda biga buri munsi ko atari bo bonyine bahura n’inzitizi, kandi na byo bigira icyo bibigisha. Ati “Ibi bitwigisha ko gukorera hamwe ari ikintu cya mbere k’ingenzi, kandi ko imikoranire ari rwo rufunguzo.”

Avuga ku miyoborere, Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bugomba guhuza bose, kandi abantu bakirinda gucika intege. Ati “Ntuba ugomba gucika intege igihe uhuye n’ikikuzitira mu rugendo. Gusa menya ko hari uburyo bwo guhindukira cyangwa se gukomeza. Ibi ni byo nize. Iyo ukoze uku, uba ufite amahirwe yo kugera ku nsinzi.”

Kuri iyi ngingo kandi y’imiyoborere, Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ndi ho ku bw’Abanyarwanda, kandi hamwe n’Abanyarwanda hari icyo twubaka. Iyo hari icyo wubaka, uba ushishikajwe nuko gikomeza kujya mbere, kandi n’uburambe bwacyo.”

Akaba yaravuze ko u Rwanda rwashoye mu burezi no mu buzima mu rwego rwo kubaka abantu bafite ubushobozi muri byose.

YPO (Young Presidents’ Organization) ni umuryango ugizwe n’abayobozi bakiri bato barenga 27 000 baturuka mu bihugu 130 hirya no hino ku Isi. Ni umuryango washinzwe mu 1950, ushingirwa ahitwa Rochester muri New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ushinzwe n’umunyenganda Ray Hickok wari ufite imyaka 27 y’amavuko, hari nyuma yo kugirwa umuyobozi wa sosiyete y’umuryango we, Hickok Belt, yakoreshaga abakozi 300.

Uyu muryango ukaba waragiye waguka no mu bindi bihugu, ugera Ontario muri Canada mu 1956, naho mu 2007 ni bwo wabaye umuryango munini ku Isi uhuza abayobozi banyuranye mu bucuruzi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari kumwe na bamwe mu bagize umuryango YPO baturutse mu gihugu cya Australia, yabagaragarije ko kwiyubaka k’u Rwanda byasabye Abanyarwanda gukora cyane

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.