Kugaruza imitungo y’abana b’imfubyi barokotse Jenoside bimaze gukorwa kuri 90%

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-04-2019 saa 11:18:06
Umunyamabanga Nyubahirizategeko wa Ibuka Ahishakiye Naphtal (Foto Mukagahizi R.)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal, atangaza ko kugaruza imitungo y’abana b’imfubyi barokotse Jenoside bimaze gukorwa ku kigero cya 90%.

Avuga ko iki kibazo cyashyizwe mu maboko y’inzego zinyuranye bisabwe na Minisitiri w’Intebe, bihabwa Urwego rw’Umuvunyi kuko cyari ikibazo gikomereye igihugu bitewe n’uko abo bana batari bazi iyo mitungo kuko bari bato, byasabaga ko bikurikiranwa bigasesengurwa.

Ahishakiye agira ati, “Kugaruza imitungo y’abana b’imfubyi ni ikibazo cyashyizwemo imbaraga kuko abo bana batari bazi iyo mitungo ndetse n’imbago z’amasambu ababyeyi babo basize. Byarabaruwe hirya no hino mu turere, mu mirenge yose igize igihugu.”

Avuga ko hashyirwaho komite zo gusesengura ibi bibazo zigizwe n’ubuyobozi bw’akarere, komite z’abacitse ku icumu rya Jenoside, Umuryango IBUKA na AVEGA, iki kibazo kikaba cyarashoboye gukemuka ku kigero cya 90%.

Byagaragaye ko byari byarifatiwe n’abandi bantu, bamwe bo mu miryango yabo, ahandi abari abaturanyi babo n’abandi.

Ahishakiye avuga ko hagaragayemo imbogamizi zitari nini cyane, nk’izijyanye n’uko hari ibibazo byari byarageze mu nkiko bituma ibyo biba biretswe kugira ngo inkiko zibanze zikore akazi kazo, ngo kandi abo bana bahise bahabwa ababunganira kugira ngo batavutswa uburenganzira bwabo, bityo baburanirwa mu nkiko bimwe muri byo byarakemutse.

Ahishakiye avuga kandi ko hari n’ibibazo by’imibereho byagaragaye ku ruhande rw’abana bake, aho mu gihe cyo kwinjira mu kibazo ke abantu bagasanga yarimutse yaragiye ahandi, ariko na bo barashakishijwe bakomeza gukemurirwa ibibazo byabo.

Ku bijyanye n’imitungo y’inshike za Jenoside, Umuyobozi wa AVEGA, Mukabayire Valerie, yavuze ko imitungo basize mu rugo ikurikiranwa n’uturere, kandi icunzwe neza kuko nta wundi muntu uyikurikirana.

Ku bijyanye n’imibereho y’inshike za Jenoside, Mukabayire avuga ko imibereho y’aba babyeyi imeze neza kurusha uko bariho kuko batagiraga abababa hafi mu minsi yashize, wasangaga bigunze kandi badafite ubushobozi kuko ahanini bahura n’uburwayi basigiwe n’ingaruka za Jenoside, abandi bageze mu zabukuru kandi ni inshike zitagira abantu mu muryango basigaye.

Yemeza ko aba babyeyi bajya gushyirwa mu nzu barimo byari ngombwa kandi ngo byabanje kwigwaho n’inzego zinyuranye bihagije bibona gukorwa.

Ati “Aba babyeyi babayeho neza, bamerewe neza, bararwara bakavurwa, babona abo baganira mu gihe mbere babagaho bigunze, ibyo byose byatumye ubuzima bukomeza kandi neza.”

Avuga ko komite ibakurikirana ari ibiro by’umufasha wa Perezida wa Repubulika, Unit Club Intwararumuri, Ibuka, MINALOC binyuze muri FARG, CNLG na AVEGA, bakurikiranwa umunsi ku munsi mu mibereho yabo.

Ashimangira ko ujyanwayo abyihitiramo akajyanwayo ku bushake, bajyanyweyo kugira ngo bakomeze babeho neza kandi batigunze ahubwo bisanzuye.

Inzu zatujwemo inshike za Jenoside ni iziherereye mu turere twa Bugesera, Nyanza, Huye, Kamonyi n’indi igiye kujyanwamo abandi y’i Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Ahishakiye Naphtal (Foto Mukagahizi R.)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.