20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Kugabanya ubutaka buhingwa buri munsi ya Ha 1 biremewe

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 24-02-2021 saa 13:33:42
Ubutaka buhingwa, ubw’ubworozi n'ubw'amashyamba noneho bushobora gucibwamo ibice biri munsi ya Hegitari 1

Ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba byari bibujijwe ko bucibwamo ibice bito biri munsi ya Hegitari 1 (Ha 1), ariko Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda yemeza ko iryo gabanya ryemewe.

Ubusanzwe Itegeko ry’ubutaka kuva mu 2013 ryateganyaga ko nta muturage wari wemerewe kugura cyangwa kugurisha ubutaka bugenewe ubuhinzi n’ubworozi butageze kuri hegitari imwe.

Byajyaga bigora abantu nk’abavukana mu kugabana iminani kuba bakwiyandikishaho ubutaka bwagenewe iyo mirimo ngo abe yagira icyangombwa cyabwo kimwanditseho ku giti cye kandi babuciyemo ibice batageza kuri ya Ha 1 kuri buri wese.   Ibi bikaba byajyaga bitera imbogamizi yo kuba umuntu yabutangaho nk’ingwate mu gihe akeneye amafaranga muri banki.

Ubu rero uwo mushinga wemejwe, abaturage babyishimiye kuko mu micungire n’imikoreshereze y’ubutaka hari ingingo igaragaza ko kuri ubu kugabanya ubutaka mo ibice biri munsi ya Ha 1 byemewe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yagize ati: “Igabanya ry’ubutaka bw’ubuhinzi, ubw’ubworozi n’amashyamba ryari ribujijwe iyo iryo gabanya rituma ubutaka busigaye bugira ubuso buri munsi ya hegitari imwe, uyu mushinga w’itegeko uteganya ko iri gabanya ryemewe.”

Muri uyu mushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda hanagaragaramo impinduka ku bijyanye n’igihe cy’ubukode burambye bw’ubutaka.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda, riteganya impinduka ku myaka y’ubukode burambye kuko iziyongera ikaba 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturamo cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya  yagize ati “Iziyongera ibe 99 ivuye kuri 20 yatangwaga ku butaka bwagenewe guturaho cyangwa 30 ku butaka bwagenewe ibikorwa by’inganda.”

Izindi mpinduka zijyanye n’imicungire y’ubutaka bwa Leta, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivise z’ubutaka, n’ibindi.

Ku birebana n’imicungire y’ubutaka bwa Leta, ingamba zigiye gukazwa mu kubucunga ndetse no kububyaza umusaruro bitandukanye n’uko byakorwaga.

Ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubutaka hirindwa gukoreshwa impapuro, ni igikorwa cyatangiye kandi cyorohereza abakeneye serivise kuzihabwa bidasabye gukora ingendo no gutakaza umwanya n’amafaranga.

Ikindi ni uko gutakaza ubutaka nabyo ntibizongera kujya mu nkiko kuko byatwaraga  igihe, ibi bizajya bikorerwa ku mubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka ugiye guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo ashingiye kuri raporo za komite z’ubutaka.

Dr. Mujawamariya yasobanuriye Abadepite ko ubutaka bwose bwa Leta habariwemo n’ubukoreshwa n’Inzego z’ibanze, buzajya bucungwa na Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano, ikaba ari yo ibwandikwaho. Izindi nzego za Leta n’Inzego z’ibanze zemererwe kubukoresha aho kuba ubwazo nkuko byari bimeze.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

3 Comments on “Kugabanya ubutaka buhingwa buri munsi ya Ha 1 biremewe”

  1. Byiza cyane,cong kunteko taxi,ariko muzaganire no kugiciro cyo guhererekanya icyangomwa (mutation)Hari benshi kibangamiye.
    Amafaranga ni menshi

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.