Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Kudus ni we wegukanye Tour du Rwanda 2019

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 3, 2019

Kigali-Kigali (61,7 km)
1. Contreras Rodrigo 01h33’10”
2. Kudus Merhawi 01h34’16”
3. Fedeli Alessandro 01h34’16”
4. Aguirre Ricardo 01h34’16”
5. Hailemichael Mulu 01h34’16”

Urutonde rusange (953.6 km)
1. Kudus Merhawi 24h12’37”
2. Taaramae Rein 24h12’47”
3. Badilatti Matteo 24h12’55”
4. Aguirre Ricardo 24h13’08”
5.Tesfom Sirak 24h16’41”
6. Lozano David 24h17’27”
7. Debesay Yakob 24h19’28”
8. Kangangi Suleiman 24h19’42”
9. Areruya Joseph 24h19’47”
10.Contreras Rodrigo 24h19’48”

Imyanya Abanyarwanda basojeho
13. Ndayisenga Valens 24h25’22”
18. Mugisha Samuel 24h27’56”
22. Manizabayo Eric 24h31’03”
23. Munyaneza Didier 24h31’38”
32. Byukusenge Patrick 24h52’26”
39. Nsengimana Jean Bosco 25h02’24”
40. Mugisha Moise 25h05’24”
49. Ruberwa Jean 25h32’49”
52. Uwizeyimana Bonaventure 25h44’26”

Merhawi Kudus ukomoka muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Astana yo muri Kazakhstan ni we witwaye neza yegukana  Tour du Rwanda 2019 yari ibaye ku nshuro ya 11 ariko akaba ari ubwa mbere yari ibaye iri ku kigero cya 2.1.

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019

Iri siganwa ryatangiye   tariki 24 Gashyantare  risozwa tariki 03 Werurwe 2018 ubwo hakinwaga intera ya nyuma ya 8 yo kuzenguruka muri Kigali.

Muri iyi ntera ya 8, abasiganwa bahagurukiye i Kanombe bazenguruka mu bice bitandukanye bya Kigali birimo  Remera, Rwandex, Nyamirambo na Kinamba. Abakinnyi 63 ni bo batangiye iyi ntera  muri 78 batangiye isiganwa.

Contreras Rodrigo ukomoka muri Colombia akaba akinira Astana ni we wegukanye  iyi ntera ya kilometero 61.7 aho yakoresheje  isaha imwe,  iminota 33 n’amasegonda 10, yakurikiwe na mugenzi we bakinana wari unayoboye isiganwa, Merhawi Kudus wakoresheje isaha imwe, iminota 34 n’amasegonda 16 aho yahagereye rimwe n’abakinnyi  5 barimo  Fedeli Alessandro ukinira Delko Marseille , Aguirre Caipa Hernan Ricardo ukinira  Interpro  CA yo mu Buyapani, Hailemichael Mulu (Dimension Data), Guillonnet Adrien (Interpro CA) na Badilatti Matteo (Israel CA).

Contreras Rodrigo ubwo yegukanaga intera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2019

Muri iyi ntera ya nyuma isoza, umunyarwanda waje hafi ni Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa 10 akoresheje isaha imwe, iminota 33 n’amasegonda 22.

Mu bakinnyi 63 bahagarutse, 60 ni bo babashije gusoza kuko  batatu barimo Sobrero Matteo (Dimension Data), Debesay Mekseb  (Eritrea)  na Avila Vanegas Edwin (Israel CA) ntabwo babashije gusoza. Uyu Avila akaba yaregukanye intera ya 4 yavaga Rubavu yerekeza Karongi.

Kudus yegukanye isiganwa  ku nshuro ya  mbere

Nyuma yo kumara hafi imyaka 4 mu ikipe ya Dimension Data, Merhawi Kudus ufite imyaka 25 y’amavuko  kuva muri 2019 ni umukinnyi w’ikipe ya Astana.

Uyu mukinnyi akaba ari we wegukanye Tour du Rwanda 2019 aho  muri bilometero 953.6 yakoresheje amasha  24, iminota 12 n’amasegonda 37 naho uwamukurikiye ari we  Taaramae Rein ufite imyaka 31 akaba akomoka muri Estonia  yakoresheje amasaha 24, iminota 12 n’amasegonda 47 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’amasegonda 10  akaba ari nshuro ya kabiri umukinnyi yegukanye Tour du Rwanda arusha  umukirikiye igihe gito kuko muri 2011, Reijnen Kiel yegukanye irushanwa arusha mugenzi bakinanaga muri Team Type 1, Joey Rosskopf   amasegonda 2 gusa.

Merhawi Kudus ari kumwe n’abakinnyi bamukurikiye barimo Taaramae Rein (ibumoso) na Badilatti Matteo (iburyo)

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa rye rya mbere, Kudus  yatangaje ko ari ibyishimo kuri we kuba abashije kwegukana isiganwa rya rya mbere   ari mu ikipe nshya. Ati “ Nagomba gutsinda kugira ngo  baboneka batibeshye banzana mu ikipe yabo”.

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda baje hafi harimo Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017  wasoje ku mwanya wa 10. Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 yasoje ku mwanya wa 13, Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda iheruka ya 2018 asoreza ku mwanya wa 18 naho Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 asoreza ku mwanya wa 39.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, Bayingana Aimable yatangaje ko iri siganwa rigaragaje ko koko urwego rwazamutse. Ati “Kudus yari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri  siganwa bitewe nuko ari umukinnyi ufite ubunararibonye akaba akina amarushanwa akomeye”. Akomeza avuga ko  hakiri akazi gakomeye ko kugira  ngo abakinnyi b’u Rwanda nabo bagere ku rwego rwo kwegukana Tour du Rwanda iri ku kigero cya 2.1 nk’uko babikoze inshuro 5 riri kuri 2.2.

Ibihembo byatanzwe

Uretse  Contreras wegukanye intera na Kudus wegukanye isiganwa muri rusange akanaba umunyafurika witwaye neza,  Debesay Abreham Yakob ni we wahawe igihembo cy’uwarushije abandi ahazamuka ndetse  n’icy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Du Plooy Rohan  yagiye atanga abandi ahari igihembo cya SP,  Areruya Joseph aba umunyarwanda witwaye neza naho ikipe ya Eritrea aba ari yo isoza ku mwanya wa mbere aho yakurikiwe na  Inter Pro CA na Astana Pro Team. Ikipe ya Benediction EXE yasoreje ku mwanya wa 6 naho ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 13 mu makipe 16 yari yitabiriye. Mugisha Moise akaba yarahawe igihembo nk’umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu ntera 7, igihembo gitangwa na Rwanda Tea.

Contreras Rodrigo yahembwe nk’uwegukanye intera ya 8

Merhawi Kudus wegukanye Tour du Rwanda 2019 yanahembwe nk’umunyafurika witwaye neza

Debesay Yakob ni we warushije abandi ahazamuka

Du Plooy Rohan ni we wagiye atanga abandi ahari igihembo cya SP

Areruya Joseph ni we mukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza

Mugisha Moise wahatanye kurusha abandi mu ntera ya nyuma ya Tour du Rwanda 2019

Ikipe ya Eritrea ni yo yasoje ku mwanya wa mbere

Merhawi Kudus ari kumwe n’abakinnyi bakinana muri Astana

Nyuma yo kwegukana isiganwa, Kudus yaranabyinnye

Kudus yanishimanye n’abakinnyi bakomoka hamwe muri Eritrea

Abakinnyi b’ikipe ya Eritrea bafashe ifoto y’urwibutso n’umuyobozi wa Rwanda Tea, Nkurunziza Issa