Kubona buruse ntibishingira ku kiciro cy’ubudehe gusa-Kaboneka

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 11-02-2018 saa 08:03:58
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye Abanyarwanda kumva ko gutanga buruse ya Leta ku banyeshuri bagiye kwiga muri kaminuza bidashingira ku byiciro by’ubudehe gusa ahubwo biterwa n’amasomo umunyeshuri agiye kwiga n’amanota afite.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka

Yasobanuye bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi birimo ubudehe, VUP, gahunda ya girinka n’ibindi.

Yavuze ko Leta yifashishije politiki y’ubudehe kugira ngo ibashe kumenya ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda itandukanye mu rwego rwo kujyanisha igenamigambi ry’igihugu n’ubukungu bw’Abanyarwanda.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu gihe cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe bishyirwa mu mibare, mu 2016, Abanyarwanda batangiye kumenya akamaro kabyo ndetse bamwe bashatse kujya mu kiciro cya mbere kubera impamvu runaka bakurikiranye.

Ati “Dutangiye kubikora, twabonye abaturage bamwe batari benshi ugereranyije n’abihesha agaciro bakavugisha ukuri, ugasanga umuntu hari ikiciro arimo, hari uburyo yishoboye ariko kubera ko atekereza ko abana be baziga akarwanira kujya mu kiciro cya mbere kuko bumvaga uri mu kiciro cya mbere Leta izamuha byose; izamurihira amashuri y’abana be, izamuvuza ndetse nibiba ngombwa izamwubakira cyangwa inamugaburire.”

Uyu munsi kubona buruse ku mwana watsinze ujya mu mashuri ya kaminza nta bwo bishingira ku budehe, ngira ngo Abanyarwanda banagisobanukirwe. N’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rujya gukora ubushakashatsi hari hakiri icyo kintu cy’urujijo.”

Yasobanuye ko kugeza ubu mu bintu bishingirwaho kugira ngo umunyeshuri ahabwe buruse birimo amanota yabonye, icya kabiri kikaba amasomo agiye kwiga.

Ati “Niba watsinze ukabona amanota yo hejuru cyane, ukaba ugiye kwiga ibyo Leta yahisemo guteza imbere nk’ubumenyi (science) icyo gihe urabona buruse ariko niba watsinze kandi wize ibintu bitatoranyijwe cyangwa bitari muri gahunda zitatoranyijwe na Leta nta bwo uri bubone buruse.”

Yakomeje asobanura ko ku bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, kugira ngo ubone buruse ikiciro cy’amanota gifite ijanisha rya 40%, icy’amasomo umunyeshuri agiye kwiga kikagira 40% naho ikiciro cy’ubudehe kikagira 20%.

Abo mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe, uruhare rw’ubudehe ruri ku ijanisha rya 15% naho abo mu kiciro cya gatatu rukaba 10%.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, bwakorewe ku ngo 10 992, ziri mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, ziri mu mirenge yose no mu midugudu 733.

Ubudehe bugendana n’ikiciro k’imibereho myiza y’abaturage kimwe n’izindi gahunda zigenerwa abaturage batishoboye. Muri uyu mwaka ubudehe bwagize amanota make, aho byagaragaye ko abaturage 50% batishimiye ibyiciro bashyizwemo.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

One Comment on “Kubona buruse ntibishingira ku kiciro cy’ubudehe gusa-Kaboneka”

  1. none jye na sabye kuba nabona buruse maze bampa email na passward ariko ngerageje passward ntabwo ikunda .

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.