Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kubaka ubushobozi bw’Ikinyarwanda tubishyira mu nteganyanyigisho-Munyakazi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 24-02-2018 saa 08:20:53

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac yatangaje ko Minisiteri yihaye intego yo kubaka, gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda, akaba ari yo mpamvu yahisemo gushimangira ko bijya mu nteganyanyigisho z’amashuri abanza abana bakazajya babanza kwiga amasomo mu Kinyarwanda.

Ubanza iburyo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Isac Munyakazi mu ishuri ribanza rya Kamashashi (Foto Samuel M)

Yabitangaje ku itariki ya 22 Gashyantare 2018, ubwo yatangizaga igikorwa cy’Umushinga “USAID SOMA UMENYE” cyo gusigasira ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda hatangwa ibitabo 100 birimo inkuru zishushanyije z’Ikinyarwanda, akabati ko kubibikamo, imbonerahamwe y’inyuguti n’akabati ko kuzibikamo, mu ishuri ry’umwaka wa mbere ku ishuri rya Kamashashi riherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Munyakazi yavuze ko abana bagomba kwigishwa ururimi rw’Ikinyarwanda, bagakura baruvuga, bashobora kurwandika no kurusoma neza.

Ati:“Ibyo bisaba ko tubishyira no mu nteganyanyigisho ariko tukanateganya n’ibitabo bigomba guherekeza iyo nteganyanyigisho kugira ngo mu by’ukuri dutangire kubaka ubushobozi bw’ururimi tubihereye mu mashuri mato.”

Yakomeje avuga ko guteza imbere ururimi kavukire ari nabwo buryo bwiza bwo guteguramo abana no kwigishwa n’izindi  ndimi.

Ati:“Ubutumwa bukomeye tuba dutanga ni ukumvikanisha ko kwigisha abana ururimi kavukire ari bwo buryo bwo kubategura no kuzasobanukirwa neza izindi ndimi, ari bwo buryo bubafasha no kumva izindi ndimi bigamo andi masomo cyane cyane iyo babyigishijwe mu myaka mito; ni yo mpamvu amasomo yose yigishwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi byubakirwaho ubumenyi abana bazamukanye kuba bwabafasha kubukoresha igihe batangiye kwiga andi masomo yo mu zindi ndimi.”

Umuyobozi w’Umushinga USAID Soma Umenye, Leslie Marbury, yavuze ko nyuma yo kurangiza ikiciro cya mbere, mu 2017, cyo guhugura abarimu bo ku bigo bizahabwa ibyo bitabo, biteguye muri uyu mwaka wa 2018 bagiye gutanga ibitabo 6000 bifite n’utubati 500 two kubibikamo, ku kigo kimwe mu turere dutandatu mu gihugu ari two Kicukiro, Rwamagana, Gatsibo, Kayonza, Muhanga na Rulindo babiha abana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Mukakagenza Golletti wigisha kuri iryo shuri rya Kamashahi, yavuze ko bije bikenewe kuko bifitemo amashusho meza afasha umwana kugira amatsiko yo gufata igitabo bikamuganisha ku gukunda gusoma Ikinyarwanda.

Ati “Buri mwana ashaka yagicyura mu rugo cyangwa se tukakimutiza mu gihe agiye gukina n’abandi bana bashaka gusoma mu gihe ibindi bisaba ko umubyeyi aza kugisinyira ku kigo kugira ngo umwana abashe kugitahana.”

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.