Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kubaka ubumwe bw’Afurika biradusaba kubigira ibyacu- Hon. Makuza

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 24, 2018

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yatangaje ko kugira ngo ubumwe bw’Afurika bugerweho nk’uko byaharaniwe na n’ubu bigiharanirwa bisaba ko Abanyafurika babigira ibyabo bagafata ingamba zifatika bashyize hamwe.

Abitabiriye Inama Nkuru ya kabiri y’Umuryango Uharanira Ukwishyira Ukizana kw’Afurika, yabereye mu cyumba k’inteko rusange y’Abadepite (Foto Mutungirehe S)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 23 Nzeri, mu cyumba k’inteko rusange mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ubwo yafunguraga Inama Nkuru ya kabiri y’Umuryango Uharanira Ukwishyira ukizana kw’Abanyafurika (Panafrican Movement, PAM) ku rwego rw’u Rwanda, inama iba rimwe mu myaka itatu.

Makuza yabwiye Abanyarwanda n’abandi banyafurika bitabiriye iyo nama, barenga 2000, ko nubwo kubaka ubwo bumwe uyu munsi Abanyafurika bashaka kugeraho bigoye ariko ni bo ubwabo bagomba kubiharanira kuko ari ibyabo.

Ati “Uyu munsi kubaka ubumwe bw’Abanyafurika biradusaba ko tubigira ibyacu; biradusaba ko twumva ko ari byo dufitemo inyungu, tukabyemera koko, tukabyitangira dukurikije urugero rw’Intwari zabiharaniye. Biradusaba byinshi; ni byo ariko birashoboka. Biradusaba n’ingamba zifatika.”

Makuza yakomeje avuga ko izo ngamba zizatuma Afurika hari igisebo yikuraho no guhora ivogerwa bisa n’ibyayibayeho karande.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, atangiza Inama Nkuru ya kabiri y’Umuryango Uharanira Ukwishyira Ukizana kw’Afurika, ku rwego rw’u Rwanda (Foto Mutungirehe S)

Ati “Icya mbere, birakwiye ko dukomeza kubaka inzego zikomeye ziha ikizere abenegihugu, bikagaragarira mu mpinduka, mu mibereho yabo, na bo bakabona koko ko ubuyobozi bagira uruhare mu kwishyiriraho binyuze mu matora ari bo bukorera. Bafite umutekano, ubuzima bwiza, abana ndetse n’abakuze bakajya mu mashuri, tukagira uburezi buboneye bufite icyo butwungura nk’Abanyafurika ndetse n’ibindi bitandukanye nk’ibikorwa remezo bikagera kuri bose kandi hose.

Ibi byose nta bwo ari ubugiraneza si ko tugomba kubyumva. Uhawe serivisi nta bwo ari imbabazi aba agiriwe ahubwo ni uburenganzira bwe kandi ni n’inshingano y’umuyobozi, kuko ni cyo abereyeho.”

Ingamba ya kabiri yagaragaje isabwa mu kubaka Afurika, ni uko bisaba ubuhahirane cyangwa se korohereza ibituma habaho ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Afurika, gufatanya bikaba biri mu nyungu y’abatuye Afurika, nta kuba nyamwigendaho.

Yavuze kandi ko ikizere k’ibyo Abanyafurika baharanira gihari akurikije urugero rw’amasezerano ibihugu by’uwo mugabane biherutse gushyiriraho umukono i Kigali, y’isoko rimwe rusange agamije gushyiraho uburyo bwo guhahirana aboneraho gusaba n’ibindi bihugu kuyemeza burundu kuko byayashyizeho umukono bityo agashyirwa mu bikorwa.

Ati “Aya masezerano araduha uburyo bwo guhahirana hagati yacu ariko cyane cyane araduha imbaraga zikwiye, ziri hamwe nk’umugabane mu mikoranire n’andi mahanga akunze kwitwa ay’Uburasirazuba cyangwa se Uburengerazuba bw’Isi. Ibi bishobora kuba intango yo guhagarika agasuzuguro n’agashinyaguro twakomeje kugirirwa.”

Icya gatatu Perezida wa Sena Makuza yagaragaje, ni  uko Abanyafurika bafite inshingano yo kwihutisha amavugurura y’inzego zigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, kuko ari nacyo Abanyafurika bategereje ku bayobozi babo, akaba amavugururwa bibonamo, bafitemo inyungu, ashyira imbere gukorera hamwe bikazana impinduka nyazo mu buzima bw’Abanyafurika.

Umuyobozi w’Umuryango PAM mu Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko umuryango PAM uvuze ko nta guheza uko ari ko kose, kwaba ugushingiye ku moko, amadini, amashyaka, uturere n’ibindi; abantu bakumva ko kuba umwe mu baharanira kwihesha agaciro kw’Afurika ari uko ubanza kwiyumvamo gufatanya n’abandi  guharanira gukemura ibibazo Afurika ifite.

Kagoro Brian, Umwe mu bagize akanama kayoboye umuryango PAM ku rwego rw’Afurika, yagaragaje ibikiri imbogamizi mu mitegekere y’Afurika bigizwemo uruhare na bamwe mu bayobozi, ariko kandi bigatizwa umurindi n’Abanyafurika bamwe bacyumva ko kubaho neza ari ukwigana abakoloni babo cyangwa abazungu, bakohereza ubutunzi bwabo hanze bugakiza abasuzugura Afurika.

Senateri Tito Rutaremara, yavuze ko ikintu k’ingenzi abakolonije Afurika bakunze kurusha Abanyafurika ari uko babyaza umusaruro ibyo bafite byose, mu gihe usanga umunyafurika adashaka gukoresha cyane ibikoresho by’ikorabuhanga nk’imashini yicaranye ahubwo agakomeza gutaka ubushobozi.

Yasobanuye ko nk’umuntu wari uriho mu gihe cy’ubukoloni,  imyaka abakoloni bamaze muri Afurika nta n’umwe wigeze yigisha Abanyafurika ubwoko bwa demokarasi bari basanzwe bafite iwabo mu myaka irenga 100 mbere yo kugera muri Afurika, ahubwo bazanye iturufu y’Iyobokamana nyuma bamaze kugenda Abanyafurika batangira demokarasi yabo, ba bakoloni bakagaruka bategeka uko demokarasi ikorwa.

Ati “Ibyo dukwiye kubireka, ibyo kwigana tukabivaho. Ni gute rero tugiye kubikora? Twe nk’Abaharanira agaciro k’Afurika turi mu Rwanda, dufite amahirwe kuko dufite ubuyobozi bwiza bubiharanira mu gihe mu bindi bihugu batabifite. Icya mbere dukwiye gukora ni ugushyiraho abakada b’Umuryango PAM, bumva neza icyo uwo muryango ari cyo, biteguye kubizira no kubirwanira kuko ari intambara ihoraho.”

Urubyiruko rw’Afurika nk’abayobozi b’Afurika mu gihe kiri imbere bakwiye kubyaza amahirwe ibihugu byabo bifite bakumva ko kumenya icyo Afurika ikeneye mu gihe kiri imbere ari byo bizatuma iby’iwabo babihesha agaciro bakoresheje ubumenyi n’ibikorwa remezo uko iterambere ryihuta.