Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Kubaka no kwagura umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera bizatwara miriyari 48

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 08-03-2019 saa 14:54:29
Umuhanda Sonatube - Gahanga - Akagera ukomeza i Bugesera

Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda uva Kicukiro Sonatubes-Gahanga-Akagera, biteganyijwe ko izatwara miliyoni 53$, ni ukuvuga asaga miliyari 48Rwf.

Imirimo yo kwagura uyu muhanda wa kilometero 13,8 uzubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bushinwa, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa 8 Werurwe 2019.

Mu muhango wo gutangiza ibikorwa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko ushobora kuzura mu mezi 12.

Yagize ati “Ukazakorwa mu gihe cy’amezi 24 ariko dushaka ko warangira mu mezi 12.”

Akomeza kandi avuga ko uyu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro ugakomereza mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, uzafasha mu koroshya ingendo ziva ku kibuga k’indege kirimo cyubakwa mu karere ka Bugesera.

Ati “Uyu muhanda uzadufasha mu koroshya ingendo ziva cyangwa zijya ku kibuga k’indege kirimo kubakwa i Bugesera, ugabanye ubucucike bw’imodoka. Uyu muhanda uzaba ugizwe n’ibice bibiri byo kugendamo ariko kuva Kicukiro Centre ugera Sonatube uzaba ugizwe n’ibice bitatu, kugira ngo abawukoresha bashobore kugenda neza.”

Wang Jiaxin (Hudson) ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, avuga ko uyu muhanda watangiye kubakwa uri mu bimwe bikubiye mu masezerano Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasinyanye na Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko aherutse kugirira mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2018.

Yagize ati “Abakuru b’ibihugu byombi u Bushinwa n’u Rwanda, bimwe mu byo basinyanye harimo kubaka uyu muhanda watangiye kubakwa na CRBC (China Road and Bridge Cooperation). Uyu muhanda uva i Kigali ukagera ku kibuga k’indege cya Bugesera, twawuteye inkunga kandi turizeza ko uzaba ukoze neza ikindi ni uko uzarangira mu gihe gito gishoboka.”

Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagize ati “Kwishyura kuva Kicukiro ugera Nyanza bizatwara miriyoni 800 ariko hamaze kwishyurwa amafaranga angana na miriyoni 400. Ibarura tureba kimwe n’ibindi bizishyurwa haba harimo ibikorwa remezo birimo iby’itumanaho, amashanyarazi, imiyoboro ya murandasi n’ibindi. Umushinga wo kwimura abaturiye umuhanda watangiye kubakwa, uzatwara miriyari 6.

Yongeyeho ko kwishyura bizihuta kuko biri mu nyungu z’Umujyi wa Kigali ngo n’iyo bitinze bikarenza amezi 3 batarishyura ingurane, bacibwa amande y’amafaranga 5%.”

Sebanani Janvier umuturage wo mu Murenge wa Gahanga ahatangirijwe ibikorwa byo kubaka umuhanda, avuga ko ari igisubizo kuri bo kuko babonye akazi bityo bikazababera uburyo bwo gutangira kwikorera.

Ati “Ubu twamaze kubona akazi nizeye ko kazajya kurangira narabonye igishoro ku buryo nzatangira kwikorera. Ikindi, uyu muhanda ugiye gukemura ikibazo k’impanuka zajyaga zibera hano buri munsi. Navuga ko uyu muhanda ari gisubizo kuri twe tuhatuye ndetse n’abawukoresha.”

Uyu muhanda watangiye kubakwa harimo n’inguzanyo yatanzwe na banki yo mu Bushinwa yitwa China Exim Bank.

Umuhanda Sonatubes – Gahanga – Akagera watangiye kubakwa ukazatwara asaga miriyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda (Foto James R.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.