Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Kubaka ibyambu bitanu bizatwara arenga miliyari 23

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 22, 2018

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi mu kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), Barisanga Fabric, atangaza ko hari umushinga munini wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi, wo kubaka ibyambu bitanu ku mipaka u Rwanda ruhuriraho n’ibindi bihugu bihana imbibi ukazatwara amadolari y’Amerika agera kuri miliyoni 27,3.

Barisanga Fabrice asobanura uko ibyambu bizubakwa bizarushaho koroshya gukora ubucuruzi n’ingendo zikorerwa mu mazi (Foto Samuel M)

Umushinga uko umeze ni ukubaka ibyambu bitanu; ari byo icyambu cya Rusizi, Rutsiro ahitwa Nkora (mu murenge wa Kageyo), Karongi, Nyamasheke ahitwa Kirambo (mu murenge wa Kanjongo) na Rubavu.

Umushinga wose iyo uwufashe hamwe, ni hafi miliyoni 27.3 z’amadolari y’Amerika; akazavamo kubaka ibyambu ndetse na serivisi zijyanye nabyo; ni ukuvuga kubaka, abazakurikirana imirimo yo kubaka n’izindi serivisi zose zikenewe nko kuvugurura amategeko agahuzwa n’ay’abaturanyi.

Mu masezerano y’inkunga ya miliyoni 53 z’amadolari y’Amerika ikigo Trade Mark East Africa cyahaye Guverinoma y’u Rwanda yo kuvugurura no kubaka ibyambu n’ibindi bikorwa remezo byihutisha ubwikorezi n’urujya n’uruza ku mipaka y’u Rwanda, tariki ya 20 Werurwe 2018, arimo miliyoni 12 zo kubaka icyambu cya Rusizi, ahitwa mu Budike (mu murenge wa Kamembe) ku mupaka w’u Rwanda na Kongo (RDC) n’i Rubavu ahaherereye uruganda rwa BRALIRWA, mu murenge wa Nyamyumba hakaba hakenewe andi yo gukomeza ibikorwa.

Barisanga ati “Leta y’u Rwanda nayo irakomeza gushaka amafaranga, dukeneye hafi miliyoni 27.3 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga ngo tumaze kubona hafi 44% by’amafaranga akenewe, turacyakeneye andi angana na 56%.

Turacyakorana n’abaterankunga, ndetse na Leta mu bushobozi buhari izagenda ifasha ibikorwa kugeza birangiye kuko turifuza ko mu mpera z’umwaka wa 2019 ibyambu byaba birangiye kubakwa, noneho hagati mu 2020 twaba dutangiye kubona serivisi zitangwa, ubwato butwara abantu bufite aho buhagarara kandi hanogeye abakora ubucuruzi, yaba ubukerarugendo n’ingendo z’abantu bajya gukora ibikorwa byabo.”

Zimwe mu nyungu zizaturuka kuri uwo mushinga wo kubaka ibyambu bitanu zirimo koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Kongo (RDC) binyuze mu nzira z’amazi, korohereza abafite ibikorwa binini binyura kuri ibyo byambu biza ku isoko ry’u Rwanda n’ibijya hanze; bizafasha kandi inganda zikorera mu Rwanda zinyuza ibicuruzwa mu mazi bijya mu bice bitandukanye by’igihugu nka CIMERWA na BRALIRWA bigafasha muri rusange kugabanya igiciro cy’ubwikorezi.