Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Kuba ibizamini bya ADN bipimirwa mu Rwanda byafashije cyane ubutabera

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 12-05-2019 saa 14:11:25
Isuzumiro ry'ibizamini birimo n'ibya ADN bimaze gutanga umusaruro ufatika mu butabera

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko kuba ibimenyetso by’uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bisigaye bisuzumirwa mu Rwanda byatanze umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubutabera.

U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage. Nibura ikizamini cya DNA kikaba cyaratwaraga amafaranga ari hagati ya 300.000 na 600.000 bikamarayo nibura amezi 3 kugira ngo bigaruke mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco agira ati: “Byagabanyije igihe kuko iyo byoherezwaga byamaraga igihe hagati y’amezi 3 cyangwa 4 bityo bigatuma ubutabera butinda butegereje icyo kimenyetso cy’ubumenyi mu by’ubuhanga (Scientifique)”.

PG Mutangana avuga ko ikindi byamariye ubutabera ku kuba bikurikiranirwa mu Rwanda, ari uko mbere bicyoherezwa hanze byahendaga cyane kuko ikizamini kimwe cya ADN cyatangwagaho amadorari arenga 300, mu gihe ubu bikorerwa mu Rwanda ku Kacyiru isuzuma rimwe ritangwaho amafaranga ari hagati ya 100.000 na 200.000 kandi bikihuta cyane, hanyuma ubutabera bwihuse na bwo bugahita butangwa.

Akomeza avuga ko kuba binakorerwa mu Rwanda byubatse ubushobozi ku nzego zo mu gihugu, kuko niba u Rwanda rugeze ku rwego rwo kugira Laboratwari ishobora gupima ibyo bizamini ndetse n’ibindi bitandukanye biri muri urwo rwego, byarushijeho gutuma ubutabera bw’u Rwanda bubasha gushingira ku bimenyetso birimo ubuhanga kandi byizewe.

Isuzumiro ry’ibizamini birimo n’ibya ADN bimaze gutanga umusaruro ufatika mu butabera

Nk’uko Mutangana abishimangira, kuba ibizamini bipimirwa mu Rwanda ni ikimenyetso kiza kijyanye n’ukwiyubaka kw’igihugu kandi binakwiye kubera urugero rwiza ibindi bihugu byo mu karere bituranye n’u Rwanda.

Mutangana asanga kandi iyo Laboratwari ikwiye kubyazwa n’umusaruro utagamije gusa gutanga ibimenyetso mu nkiko ahubwo ikanagira icyo imarira mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Tariki 7 Kamena 2018 ni bwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yatangije iryo suzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga “Forensic Laboratory”.

Iki kigo cyangwa Laboratwari, cyahoze muri Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2005 kizwi nka “Kigali Forensic Laboratory”.

Leta yasanze ari ngombwa ko kivugururwa kigatezwa imbere kandi kikongererwa inshingano ndetse n’ububasha, maze mu Kwakira 2016 gihindurwa Laboratwari y’Igihugu ipima ibimenyetso bifasha mu bijyanye n’ubutabera nk’uko bikubiye mu itegeko rigishyiraho nimero 41/2016.

Isuzumiro ry’ibimenyetso bishingiye ku buhanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugeza ubu risuzuma ibizamini biri mu byiciro bikurikira: isano iri hagati y’umwana na nyina mu gihe ishidikanywaho, gupima ibiyobyabwenge, gupima uburozi mu biryo n’ibindi.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Mutangana Jean Bosco mu bihe byashize

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.