Ku wa Gatanu Mutagatifu Mgr Rukamba yasabye abakirisitu guhinduka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 31, 2018

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika akaba n’umushumba wa Diyoseze ya Butare Musenyeri Philippo Rukamba, arasaba Abakirisitu Gatulika ko mu gihe bakora umutambagiro w’uwa gatanu Mutagatifu bakwiye kuzirikana urupfu rwa Yezu n’urukundo Imana yabagiriye ibaha umwana wayo bagahinduka bahuza imitima na yezu bagakizwa bakareka ikibi.

Abakirisitu Gatulika bitabiriye umutambagiro w’inzira y’umusaraba ari benshi(Foto Sezibera A)

Ku wa Gatanu Mutagatifu, Abakirisitu basengera muri Kiriziya Gaturika bakora umutambagiro basanisha n’inzira y’umusaraba Yezu Kristu yakoze mbere y’uko abambwa.

Musenyeri Philippo Rukamba yibukije abakirisitu Gatulika ko uyu mwaka wa Kiliziya hifujwe ko waba uw’ubwiyunge hagati yabo n’abandi kandi bakaniyunga na kiliziya bakarangwa n’ibikorwa byo kubabarirana.

Avuga ko umutambagiro ukorwa n’abakirisitu ku munsi wa gatanu Mutagatifu, bawukora bagamije kumva uko byari bimeze ubwo Yezu Kirisitu yawukoraga kandi bagatekereza ku byabaye muri icyo gihe, ukaba n’umwanya wo gutekereza ku mibereho ya Yezu muri icyo gihe.

Mgr. Rukamba asobanura ko uwa gatanu Mutagatifu, ari igihe abakirisitu Gatulika bibuka urupfu rwa Nyagasani Yezu ku musaraba, bikerekana urukundo Imana yagiriye abantu ibaha umwana wayo.

Mgr Rukamba yagize ati: “Ni igihe kitugaragariza urupfu rw’iteka ndetse n’ibyaha by’abantu kuko byigaragariza mu gukunda ibintu, intambara z’urudaca hirya no hino, kandi uwo munsi ukanaba inzira itwereka uburyo Yezu adusaba guharanira amahoro no kubabarirana”.

Akomeza avuga uwo mutambagiro ukurikirwa n’umuhango w’igisa na Misa wibutsa Abakirisitu ibyabereye mu murima w’imizeti ndetse no kuzirikana ivanjiri y’ibyabaye kuri Yezu, bakamuramya.

Mgr. Rukamba yatangarije Imvaho Nshya ko Nyirubutungane Papa Francis yasabye abakirisitu kugira icyo bakora muri ibi bihe batanga inkunga zigomba kohererezwa abatuye mu bice Yezu Kirisitu yavukiyemo nka Palestine na Siriya kuko ari hamwe mu hantu hahora ibibazo by’urudaca.

Nahimana Patrick akaba umukirisitu w’idini Gatulika witabiriye umutambagiro aturutse muri Paruwasi ya Sainte Famille, avuga ko inzira y’umusaraba bakoze ari ikimenyetso gituma bitagatifuza bakemera ko Yezu yabapfiriye ku musaraba kandi bakemera ko Imana yabahaye umucunguzi Yezu Kirisitu kandi bikabafasha guhinduka kuri roho no ku mubiri.

Nyirahabimana Emerance umukirisitu wa Paruwasi ya Karoli Rwanga I Nyamirambo, avuga ko uwa gatanu Mutagatifu ubibutsa ububabare bw’umucunguzi wabo Yezu Kirisitu bikamwibutsa insinzi ye, bikamuhamiriza ko igihe ageze mu bintu bimukomereye na we ashobora kubyivanamo.

Avuga ko umutambagiro w’inzira y’umusaraba bakoze bari bagamije gushimangira ububabare bwa Kirisitu wabacunguye ku musaraba ndetse no kwitegura Pasika kuri roho no ku mubiri.