Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ku ngengo y’imari y’ubuhinzi hiyongereyeho miriyari 32.4

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 19-06-2019 saa 08:19:29
Urubyiruko rurashishikarizwa gukora ubuhinzi bw'umwuga

Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, kuwa Mbere tariki 17 Kamena 2019 bakiriye abayobozi bari bavuye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kugira ngo babagezeho ibyanonosowe mu ngengo y’imari.

Ni nyuma y’ibitekerezo imitwe yombi y’abagize Inteko Ishinga Amategeko batanze ubwo ku wa Kane w’icyumweru gishize bagezwagaho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020.

Mu bisobanuro abo bayobozi batanze, bamenyesheje ko ku ngengo y’imari yari yagenewe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo hiyongereyeho miriyari 32.4.

Agaragaza ibyanonosowe mu ngengo y’imari ya Guverinoma y’umwaka wa 2019-2020, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Dr. Uwera Claudine wari urangaje imbere abavuye muri MINECOFIN, yatangaje ko imibare y’ingengo y’imari itahindutse, ahubwo ngo habayeho isaranganywa ry’amafaranga mu nzego zitandukanye za Guverinoma.

Twibutse ko ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda yagaragarijwe Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 13 Kamena, ingana na miriyari 2.876,9.

Mu kiganiro Prof. Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu yagiranye n’Imvaho Nshya nyuma y’imirimo bakoranaga n’izo ntumwa za Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, yatangaje ko igikorwa barimo n’Abadepite bagenzi be ngo cyari kigamije gusuzuma umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020 no kurebera hamwe ibyavuguruwe mu mbanzirizamushinga w’ingingo y’imari iherutse kumurikirwa Abadepite n’Abasenateri mu cyumweru gishize.

Prof. Munyaneza ati “Twari turimo gusesengura Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019-2020. Nk’uko mu cyumweru gishize Minisitiri yayitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yateranye, ryagombaga rero kwemezwa rikagaruka muri Komisiyo kugira ngo turebe niba koko ibitekerezo byatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko byaritaweho. Uyu munsi rero, bwari uburyo bwo kugira ngo bagende babitwereka, batwereka uko byashyizwe mu bikorwa, ndetse banatwereke n’aho amafaranga yakomotse.”

Prof. Omar Munyaneza yakomeje atangaza ko icyo babonye ari uko ngo bagerageje ibishoboka byose, ibitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko byitabwaho. Ati “Amafaranga rero yashyizwemo ari mu bice bitatu by’ingenzi. Mu buhinzi ni ho hashyizwe amafaranga agera kuri miriyari 32.4 y’inyongera ugereranyije n’ayo bari baratuzaniye mbere, mu mbanzirizamushinga. Andi mafaranga menshi yashyizwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango uvuga icyongereza Commonwealth turimo twitegura izaba umwaka utaha”.

Ayo mafaranga ngo azafasha mu bikorwa remezo birimo kubaka uduhanda two muri karitsiye, uduhanda tuzafasha mu kugabanya umubyigano w’imodoka mu gihe hazaba hari abo bashyitse. Gusa, Hon. Munyaneza yemeje ko amafaranga amwe yo muri iki gikorwa ngo azashyirwa mu ngengo y’umwaka utaha.

Ikindi gice kitaweho cyane ngo ni amafaranga yakomeje kuvugwa cyane y’imyenda ya mutuweli RSSB ibereyemo ibigo nderabuzima n’ayo guhemba abarimu basimbura ababa bari mu kiruhuko cyo kubyara.

Ngo byagaragaye ko ibigo ari byo byirwarizaga mu guhemba abo barimu b’abasimbura mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko mu buryo bugoye. Hon. Prof. Munyaneza yatangaje ko basanga Guverinoma yarakoze akazi katoroshye mu kubona ayo mafaranga, iyavanye mu nzego zose.

Yatanze urugero rw’aho ayo mafaranga yavanwe bidateje ikibazo, avuga ko avanwa muri serivisi nk’aho ikigo cyagateguriye inama muri hoteri, kikayitegurira mu cyumba gisanganwe kitarinze gukodesha.

Ikigiye gukurikiraho nyuma y’iryo sesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutongo by’igihugu, ngo bagiye gutanga raporo mu Nteko n’ibyanogejwe mu Itegeko bityo Umutwe w’Abadepite n’ubyemeza ryoherezwe kwa Perezida wa Repubulika namara kurishyiraho umukono ribone gutangazwa mu Igazeti ya Leta bityo ribone kuba Itegeko.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.