Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ku mutekano w’u Rwanda nta bwo tuzajenjeka – Kagame

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 15-12-2018 saa 18:29:21
Perezida Paul Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma y'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, yagarutse ku buremere bw'umutekano w'u Rwanda

Perezida Paul Kagame avuga ko amateka y’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize, rwagize ibibazo bitandukanye bishingiye ku mutekano bigizwemo uruhare n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro iri hirya no hino mu karere, ndetse no hirya no hino ku Isi, avuga ko u Rwanda rwabigizemo amasomo, ku buryo biramutse byongeye, u Rwanda rutazabijenjekera.

Perezida Kagame yabitangaje ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze gusoza umushyikirano ku nshuro ya 16, witabiriwe n’abasaga 2000 baturutse mu Rwanda no mu rwego rwa diaspora,

Mu butumwa busoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibukije abayobozi bayitabiriye barimo n’abashinzwe umutekano, ko bagomba gusigasira umutekano w’abaturage. Ati “Umutekano udahari nta cyagerwaho,tuzawuha ibirenze 100%. FDLR ikorana na RNC na bamwe mu baturanyi. Hari n’andi matsinda afite amazina atandukanye. Tuzita kuri ibyo byose ku mazina n’ibindi.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Ikibazo cy’umutekano nikigera ku Rwanda nta bwo tuzajenjeka, kuko twebwe nk’u Rwanda byatugezeho, iyo bigeze ku mutekano wacu, nta bwo tubifata mu buryo bujenjetse, kuko igihe kimwe byatugezeho, nta bwo dushaka kwisanga twakomeje gutegereza aho gutegereza tuzita ku mutekano wacu, tuzawitaho cyane, uko ikibazo kizaba kingana kose cyaba gito cyangwa kinini. Hari abahungabanya umutekano bari mu karere n’ahandi ku Isi, hari abigeze gushaka guteza ibibazo u Rwanda baturutse mu bihugu byo mu karere, n’abandi bo hirya babafasha baba mu bindi bihugu biyoberanya nk’abanyapolitiki.”

Avugana n’abanyamakuru, Umukuru w’Igihugu yabajijwe niba imyitozo imaze igihe isorejwe mu kigo cya Gabiro ifite aho ihuriye n’ibibazo bibera mu karere, avuga ko ibyo ntaho bihuriye, kuko ubusanzwe ingabo zigomba guhabwa ubushobozi burebana n’ibikoresho.

Yagize ati “Iby’imyitozo nta kidasanzwe kirimo, ni ibintu bisanzwe biba. Bagomba kubona ibikoresho n’ubushobozi bwo kurinda igihugu.”

Agaruka ku kibazo cy’ubukene, asoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko ubukene atari ikintu gikwiye kwihanganirwa mu Rwanda, kuko atari umuturanyi mwiza umuntu akwiye kwemera kubana nacyo.

Ati “Hakwiye imbaraga nyinshi n’ubufatanye mu kurandura ubukene mu Banyarwanda kuko byagaragaye ko bishoboka, ndetse no gukemura ibibazo biri mu mirire iteza ibibazo by’imirire mibi. Ubukene nta bwo ari ikintu twakwemera, ubukene si ikintu dukwiriye kubana nacyo ngo twishimire kubaho mu bukene, kubana na bwo bukatubamo bukatubera umuturanyi kubera ko nta kiza kirimo.”

Mu rwego rw’uburezi, Perezida Kagame yavuze ko ari gahunda igihugu gishyiramo ubushobozi ariko umusaruro ukaba muto. Ati “Haba ari mu burezi no mu buzima, tubivuga kenshi tugashyiramo amikoro dufite ariko nta bwo umusaruro uvamo uhagije, ahubwo abantu bakaguma hasi.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yasoje hatangijwe ‘Ikigega Ejo Heza’, kigamije gufasha Abanyarwanda kwizigamira no guteza imbere ishoramari mu gihe kizaza.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, ku kuzirikana amateka ya Jenoside no kubumbatira indangagaciro, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze, by’umwihariko ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubafasha kwiyubaka birimo kurihira abana amashuri, urwego rw’ubuvuzi, gutanga ubutabera binyuze mu Nkiko Gacaca, n’ibindi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yagarutse ku buremere bw’umutekano w’u Rwanda

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.