Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Ku munsi w’Umugore, Ishyaka PSP rirasaba abagore kwitinyuka

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 08-03-2019 saa 09:33:07
Perezida w'Ishyaka PSP, Depite Kanyange Phoebe, asaba ko abagore barushaho kwitinyuka bagakora bakiteza imbere

Ishyaka ry’Ubwusungane riharanira iterambere PSP, rirasaba ko umunsi mpuzamahanga w’abagore uwajya uba uwo kuvuga ubuhamya bw’ibyo abagore bagezeho babikesheje guhaguruka bagatinyuka bagakora.

Perezida w’ishyaka PSP, Depite Kanyange Phoebe, avuga ko hari urwego abagore mu Rwanda bibona mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, akaba ariho ahera asaba abagore bataritinyuka, guhaguruka bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Kanyange yasobanuriye Imvaho Nshya icyakorwa ngo umugore mu Rwanda arusheho kwitinyuka. Yagize ati “PSP nk’ishyaka ry’ubwisungane riharanira iterambere, turasaba abagore kwitinyuka bagakora bakiteza imbere. Dufite amahirwe ko twagize igihugu kiza kigaha umugore ijambo na we agashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi ikindi mubona ko mu Inteko Ishinga Amategeko duharanira gutanga ibitekerezo byacu no kuvuga uko tubona ibintu, ni yo mpamvu ku munsi mpuzamahanga w’umugore dutanga ubutumwa busaba abagore kwitinyuka.”

Akomeza avuga ko mu buzima bw’igihugu ntaho utasanga umugore kubera ihame ry’iterambere ry’umwari n’umutegarugori ryimakajwe, akongeraho ko abataritinyuka by’umwihariko abagore bo mu cyaro bakwiye gukora iyo bwabaga, bityo bagaharanira kuba ba Mutima w’Urugo.

Ati “Mu buzima bw’igihugu ntaho utasanga umugore mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Urebye abagore bari muri Guverinoma, bakora mu butabera, mu Nteko Ishinga Amategeko, mu bucuruzi, mu burezi, mu buvuzi, mu nzego z’ibanze, mu nzego z’umutekano no mu rwego rw’ikoranabuhanga byose biva ku kwitinyuka, akaba ari yo mpamvu nka PSP dusaba abagore bataritinyuka guhaguruka bagakora na bo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko ba Mutima w’Urugo bari mu cyaro […] dukwiye kuguma ku ihame ryo kudatesha agaciro uwakaduhaye”.

Mukangwije Laurance umugore witeje imbere, ashimangira ko kubera kwitinyuka byatumye ashobora gukora imirimo y’ubucuruzi akiteza imbere, akishimira ko nta kintu agisaba umugabo we ngo agombe kugitegereza kandi afite amaboko n’umutwe wo gutekereza icyo yakora kandi kikamuteza imbere.

Ati “Nishimira ko hari urwego maze kugeraho kubera kwitinyuka ngakora. Mbere nashakaga umwambaro nkagomba kuwusaba umugabo wange ariko aho mariye kwitinyuka nkihangira imirimo ijyanye n’ubucuruzi nkora muri uyu Mujyi wa Kigali, maze kwiteza imbere kandi byose mbikesha amaboko yange no gutinyuka nkatekereza gukora ibimpesha agaciro nka Mutima w’Urugo”.

Perezida w’Ishyaka PSP, Depite Kanyange Phoebe, asaba ko abagore barushaho kwitinyuka bagakora bakiteza imbere

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore uyu mwaka iragira iti ‘Dufatane urunana, twubake umuryango utekanye’. Aha akaba ari ho Depite Kanyange ahera avuga ko yizeye ko kubaka umuryango utekanye bitananiranye mu gihe u Rwanda rufite umutekano usesuye.

Uyu munsi tariki 08 Werurwe wizihizwaho umunsi mpuzamahanga w’umugore buri mwaka, watangiye mu mwaka wa 1921, utangizwa mu rwego rwo kubahiriza abagore bigaragambije bwa mbere baharanira uburenganzira bwabo ku wa 8 Werurwe 1917 mu gihe k’impinduramatwara (revolution) y’Abarusiya.

Uyu munsi watangiriye muri iki gice cya Aziya ariko uko iminsi yagiye yigera imbere, ni ko wagendaga ukwira no mu Burayi n’Amerika nkuko bitangazwa n’urubuga rw’Umuryango w’Abibumbye ONU.

N’ubwo ariko wakomeje kuba umwihariko muri ibi bihugu mu mwaka wa 1977 ni bwo ONU yemeje uyu munsi maze uba umwe mu minsi 87 mpuzamahanga nk’umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, aho ku isi yose mu bihugu byose abantu bizihiza uyu munsi bakongera gutekereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umugore.

Kuri uyu munsi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, abagore bagira umwanya uhagije wo kugaragaza ibitekerezo byabo, bakabasha kwerekana aho babona uburenganzira bwabo butubahirizwa, bakishimira ibyo bagezeho ndetse bakanategura ejo habo hazaza.

Perezida wa PSP Depite Kanyange Phoebe (uwa Kabiri iburyo mu bicaye) n’abanyamuryango b’ishyaka ayoboye (Foto Kayitare J.P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.