Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Ku muganura turasabana, tugasangira, tukishimira ibyagezweho – Dr Ngirente

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 02-08-2019 saa 14:41:30
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yashimangiye ko ibirori byo kwizihiza Umuganura ari umunsi ukomeye wo gusabana, kwishimira ibyagezweho ndetse no gufata ingamba z’amajyambere arambye no guharanira kwigira.

Umunsi w’Umuganura wizihijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2019, wizihirizwa mu rwego rw’Igihugu i Nyanza. Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard wari muri uwo muhango, yavuze icyo Umuganura uvuze. Ati: “Iyo twizihiza umunsi w’umuganura, turasabana, tugasangira ibyo twagezeho kandi tugafata ingamba zo gukomeza gukora neza kugira ngo ziganishe ku majyambere arambye duharanira kwigira.

Ni igihe cyo kwishimira umusaruro w’ibyagezweho kandi bijyana no kwiyemeza kubishimangira kandi tugaharanira kubyubakiraho ibindi byinshi cyane. Ni ngombwa kwishimira ko hari byinshi byagezweho mu buzima butandukanye bw’Igihugu.”

Dr. Ngirente yagaragaje ibyagezweho mu musaruro, avuga ko mu buhinzi ubwiyongere bw’umusaruro bwavuye mu guhuza ubutaka ku bihingwa bimwe nk’ibigori n’imyumbati. Avuga ko amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri ari bimwe mu byatumye umusaruro ugenda neza.

Mu bworozi yagaragaje ko aborozi bakomeje kugenda bagezwaho ibiborohereza. Ku byerekeye inganda, yavuze ko bagiye batanga amahugurwa kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibyo bakora.

Nk’uko abikomozaho, mu bikorwa remezo agaragaza ko hakozwe imihanda itandukanye mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubuhahiranire.

Dr. Ngirente avuga ko Umuganura ari n’ibihe byiza byo kwishima no gufata ingamba zo gukomeza kwihaza kandi hanozwa ibitaragenze neza, bityo asaba urubyiruko kubyaza amahirwe Igihugu cyabahaye bakorana n’ikigega BDF mu gukora imishinga.

Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura uyu mwaka igira iti: “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ry’umusingi wo kwigira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimye uburyo Leta yahaye agaciro ako karere ikakagenera kwizihirizwamo umunsi w’Umuganura w’uyu mwaka 2019, kuri bo agasanga ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho mu nkingi zitandukanye.

Ntazinda avuga kandi ko mbere yo kwizihiza umunsi nyirizina hanabanje kubaho ijoro ry’igitaramo kiswe “I Nyanza Twataramye” cyabereye i Nyanza kigaragarizwamo indirimbo, imivugo, ibisigo n’ibindi bituma Nyanza ikomeza kuba igicumbi cy’umuco w’Abanyarwanda.

Ntazinda ati: “Umuganura uvuze kwizihiza ibyagezweho nk’imihanda, amazi, amashanyarazi, ubukerarugendo n’ibindi byose byiyongereye. Urugero ni uko ba mukerarugendo 70 000 uyu mwaka ari bo babashije gusura Akarere ka Nyanza.”

Minisitiri w’Umuco na Sport Nyirasafari Esperance, ashima uburyo igihugu giha agaciro umuco nyarwanda, agashima kandi Umukuru w’Igihugu wagize umuco ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyirasafari avuga ko kwizihiza umunsi Mukuru w’Umuganura byarenze imbibi z’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikagera ku musaruro uva mu bucukuzi, mu mitangire ya serivisi, mu mutekano, mu birebana n’umuco, imikino n’ubuzima butandukanye muri rusange.

Avuga ko uwo munsi w’Umuganura wabimburiwe n’icyumweru cy’umuco mu gukangurira abahanzi n’abanyabugeni guhanga ibigendanye n’umuco.

Nk’uko abisobanura, Nyirasafari avuga ko ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura bitarangiriye ku rwego rw’Igihugu aho byizihirijwe i Nyanza, ahubwo bigomba no kwizihirizwa ku rwego rw’akarere, urw’imidugudu, mu miryango, mu bigo by’amashuri ndetse no ku banyarwanda bari muri Diyasipora.

Muri uyu muhango kandi hanahembwe uturere 4 twahize utundi mu gihugu harimo Akarere ka Nyagatare kahize utundi mu musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, Akarere ka Rwamagana kahize utundi mu mitangire ya serivisi, hari Akarere ka Gasabo kahize utundi ku musaruro ukomoka ku nganda hamwe n’aka Rubavu kahize utundi ku musaruro ukomoka ku bucuruzi.

Uretse guhemba utwo turere hanabayeho igikorwa cyo kuganurira imiryango ihagarariye abandi itatu itarabashije kweza neza, aho yaganuriwe inka z’inyana eshatu n’ibikoresho bigendana nazo nk’imiti n’umunyu kandi basabwa kuzaziturira abandi.

 

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.