18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Koronavirusi: Polisi yagaragaje ibintu bine byabangamiye umutekano mu cyumweru gishize

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 29-03-2020 saa 13:53:01
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera (Ifoto/Ububiko)

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yatangaje ko muri iki cyumeru cya mbere gishize Abanyarwanda bari mu kubahiriza ingamba zo kurwanya gukwirakwiza icyorezo cya Koronavirusi kibasiye isi abantu basabwa kuguma mu ngo no kugabanya ingendo zitari ngombwa, hari abantu bagiye babangamira inzego zishinzwe umutekano.

CP Kabera yavuze ko hari ibintu bitatu byagaragaye abantu bagifite mu myumvire, kandi basabwa kubireka bakumva akamaro k’ingamba za Minisitiri w’Intebe. Ati “Ikintu cya mbere ni ukubeshya; abantu barabeshya, nibareke kubeshya, kubera y’uko kubeshya byaguteza ikibazo, byateza ingorane na bagenzi bawe, abantu nibakunde amagara yabo bakunde n’aya bagenzi babo. Icya kabiri, abantu bakorera za siporo hanze; twakomeje kubivuga, tuzakomeza kubibabuza nibareke gukorera siporo hanze.”

Icya gatatu CP Kabera avuga kibangamiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus ni abantu batibuka amabwiriza y’aho bashakira serivisi zitandukanye. Ati “Ku masoko, abantu batwumva bacuruza mu masoko nibarebe uburyo babwira abakiriya babo bati nyamuneka muhane intambwe hagati yanyu tubahe serivisi. Ikindi, n’abajya guhaha nibumve nabo ko bibareba guhana intambwe, kuba umuntu ahuriyeyo na mugenzi we akamuha intambwe nawe akamuha intera kugira ngo ahahe bityo bataba bagira ikibazo.”

Icya kane Polisi yasanze kidakirwa neza uko bikwiye hamwe na hamwe ni ugukaraba. CP Kabera ati “Nyamuneka ahantu hose hari abantu benshi bakwiye gushyirwa ibyangombwa nk’uko byasabwe bikagaragara hirya no hino ariko ntibabishyiramo imbaraga. Niba abantu bakora ikintu inshuro nyinshi ndende bagasa n’aho batezutse, ibi bintu ntabwo birimo gutezuka nubwo umwanya waba muremure.

Bumve ko izo ngamba zigomba gushyirwamo imbaraga, ari abatanga serivisi bumve ko bagomba kuzikaza, inzego z’umutekano nazo zirahari ziri kureba uburyo zikazwa, abo basanga ko bafite izo ntege nkeya bakabahwitura bati nyamuneka nimukire ibingibi, n’inzego z’ibanze  ariko ibi bintu ni ingenzi, ni ikintu gikomeye cyane abantu bagomba kumenya kugira ngo babyiteho.”

Umuvugizi wa Polisi yijeje Abanyarwanda ko hari gukomeza gushakisha abantu baba barahuye n’abarwaye coronavirus kugira ngo umubare w’abandura utiyongera kandi n’uwanduye abashe kwitabwaho ataranduza benshi mu muryango we n’Abanyarwanda muri rusange.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.