21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Koronavirusi: Mu nzego z’ibanze turigisha kurusha guhana-Meya wa Gatsibo

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 29-03-2020 saa 14:18:16
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko kwigisha ari uguhozaho, kandi bigisha kuruta guhana, kuko abantu bose batakumvira icyarimwe kandi ku buryo bumwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yabitangarije Imvaho Nshya ku birebana n’uburyo abaturage bako karere bashyira mu bikorwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Amabwiriza twahawe ku rwego rw’igihugu turabona yubahirizwa, abaturage bari mu ngo zabo n’ubwo harimo abatirimuka bakayarengaho ariko kwigisha ni ngombwa birakomeza. Gusa muri rusange iyo umuntu agenzuye mu karere asanga amabwiriza arimo kubahirizwa, abaturage bari mu ngo zabo”.

Meya yongeyeho ko hari bake bayarengaho n’ubwo kugendagenda byagabanutse. Ati “Abayarengaho ni mu byiciro bitandukanye hari ushaka kugenda nta mpamvu zifatika afite, abashaka gukomeza gucuruza butike zabo rwihishwa, umuntu agakinga yabona  inzego z’ubuyobozi cyangwa z’umutekano zidahari, agafungura agacuruza, yakumva baje akongera agakinga”.

Yongeyeho ko Ubuyobozi bukomeje kuba hafi abatarasobanukirwa neza n’inyungu abantu ubwabo babifitemo.

Ati “Hari n’abafite utubari bagira batya bakimura aho kakoreraga bakakajyana ahandi hatazwi ni abantu nk’abo ariko muri rusange ni bake kandi tubari hafi tuzakomeza no kubaba hafi.”

Ku birebana n’ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kuguma mu ngo, ubuyobozi bwavuze ko bwigisha  kurusha guhana.

Meya Gasana yagize ati “Mu nzego z’ibanze turigisha cyane kurusha guhana, ariko ufashwe birenze rimwe akigishwa bigaragara ko koko ibintu yabikoze abizi arahanwa nk’uko amabwiriza abivuga, abenshi ni abacibwa amande ajyanye no kutubahiriza gahunda za Leta”.

Kwirinda kugendagenda ni imwe mu ngamba zo gutuma hatabaho gukomeza gukwirakwira kw’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Abantu bose bakaba bakangurirwa kuguma mu ngo n’uhavuye kubera impamvu zemewe nko guhaha, kujya kwa muganga bakubahiriza andi mabwiriza yo Kwirinda kwegerana hagasigwa metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gukaraba kuko ari byo byazatuma abantu baca ukubiri n’icyorezo cya COVID-19.

Kwirinda bireba buri wese, ni yo mpamvu umuntu wese akwiye kwirinda akaba arinze na mugenzi we.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.