Koronavirusi: Mu Butaliyani hamaze gupfa 8.000, uyu munsi hapfuye 662

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-03-2020 saa 17:58:29

Abagaragayeho koronavirusi mu Burayi, umubare abo umaze kugera mu bihumbi 250, aho ibihugu byibasiwe cyane ari u Butaliyani na Espagne byihariye abasaga kimwe cya kabiri.

Kuri uyu wa Kane muri Espagne hapfuye 655, ejo bapfushije abasaga 700, mu gihe u Butaliyani bwapfushije 662.

More than three million Americans filed new claims for unemployment insurance last week amid the coronavirus pandemic, breaking the previous record as the first wave of layoffs batter the US economy.

Abasaga ibihumbi 495 bamaze kugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 ku Isi yose, abakabakaba ibihumbi 120 barakize mu gihe ababarirwa mu bihumbi 22 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cyahereye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize.

Igiteranyo cy’abamaze kugaragaraho koronavirusi mu Butaliyani ni 80,539, biyongereye kuko ejo kuwa Gatatu bari74,386, nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Hagati aho Kenya yatangaje ko yapfushije umurwayi wa mbere wa Koronavirus, muri iki gihugu abamaze kugaragaraho iyi virusi kuri ubu bakaba ari 31.

Mu Bwongereza, umuntu wese uzi ko afite ibimenyetso bya Koronavirusi ukororera imbere y’abafasha abarwayi b’iyi virusi, akabikora ku bushake, iki gihugu cyanzuye ko azajya afungwa imyaka 2.

Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu Bwongereza Max Hill, yavuze ko hari amakuru yagiye agaragara mu minsi yashize y’abantu bagiye bakororera mu maso y’abapolisi n’abandi bashinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuwa 25 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye undi muntu wanduye Koronavirusi, akaba abaye uwa 41. Uwo muntu yaje aturutse i Dubai ashyirwa mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko abarwayi bose ngo baravurirwa ahabugenewe kandi nta n’umwe urembye, igasaba abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bubaha amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo gukaza isuku, kwirinda kuva mu ngo zabo nta mpamvu ifatika n’ibindi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.