20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Koronavirusi: Abinjiye muri Nyamagabe basabwe kwishyira mu kato

Yanditswe na Twizeyimana Fabrice

Ku ya 26-03-2020 saa 13:29:37
Ingamba zo kurwanya Coronavirus zarakajijwe muri Nyamagabe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakangurira abantu bose binjiye muri aka karere bavuye mu bindi bice by’igihugu muri iyi minsi ishize icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda, kuguma mu ngo zabo, bakiha akato kugira ngo niba baragize aho bahurira n’abanduye COVID-19 batayikwirakwiza muri bagenzi babo.

Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’aka karere Uwamahoro Bonaventure mu kiganiro yagejeje ku batuye aka karere, kigamije kubakangurira gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, muri iyi minsi. Ni ikiganiro yatanze kuri Radiyo Salus kuwa 25 Werurwe 2020.

Muri icyo kiganiro, Meya Uwamahoro yabwiye abaturage ko nta cyorezo cya Coronavirus cyari cyagera mu karere ka Nyamagabe, ariko ibyo ntibibujije ko ibikorwa byo kukirinda bikomeje gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “Kugeza ubu nta murwayi wa Coronavirus uragaragara mu Karere ka Nyamagabe, ariko ibikorwa byo kuyirinda birakomeza, gutsinda iki cyorezo birasaba gukomeza gushyira hamwe kandi tugakurikiza amabwiriza nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitubwiye.”

Ni muri urwo rwego Meya Uwamahoro asaba abinjiye muri aka karere baturutse mu bindi bice by’igihugu kuguma mu ngo zabo, bakirinda kugira aho bahurira n’abandi kugira ngo baramutse baragize aho bahurira n’abanduye iki cyorezo nabo batagikongeza mu bandi.

Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi hari abantu binjiye mu Karere ka Nyamagabe bavuye hirya no hino mu gihugu, abo bantu barasabwa kuguma mu ngo zabo kugira ngo igihe baba baragize aho bahurira n’iyo ndwara batajya kuyanduza abandi”.

Ku rundi ruhande kandi uyu muyobozi avuga ko bakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yatanzwe na Leta y’u Rwanda agamije kwirinda iki cyorezo, gusa ngo ntihanaburamo imbogamizi z’abantu batubahiriza aya mabwiriza uko bikwiye, akaba asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga.

Ati “Muri rusange amabwiriza yatanzwe agamije kwirinda COVID-19 arimo arashyirwa mu bikorwa usibye zimwe mu mbogamizi zitabura kugaragara nk’aho abantu mu masaha y’igicamunsi na nimugoroba bagenda biyongera mu dusanteri kandi bakabaye bahama mu ngo zabo.

Abayobozi guhera ku rwego rw’Umurenge kugeza ku Mudugudu barakangurirwa gushyira imbaraga mu gukurikirana ko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa, kandi abaturage cyangwa abacuruzi batayubahiriza bagahanwa”.

Meya Uwamahoro yasoje asaba abanyamadini gukomeza gukangurira abayoboke babo kubahiriza amabwiriza ya Leta basengera mu ngo, ndetse agasaba urubyiruko gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kandi abaturage bakagira ubufatanye abafite amikoro bagafasha abatishoboye muri ibi bihe.

Umwanditsi:

Twizeyimana Fabrice

One Comment on “Koronavirusi: Abinjiye muri Nyamagabe basabwe kwishyira mu kato”

  1. Mbere nambere ndashimira leta by’Urwanda, minisiteri y’ubuzima, police yigihugu, umuyobozi w’akarere kacu ka nyamagabe nabandi bose bakomeje gufasha abanyarwanda kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 muburyo ubwo aribwo bwose.

    Igitekerezo mfite nshaka kugeze kubanyarwanda byumihariko abakomeje kwica cyangwa kutubahiriza ingamba zafashwe. Nagiranho mbabwire yuko ntakibi abayobozi bigihugu na minisiteri yubuzima batwifuriza, nshatse kubmvugako ingamba zafashwe nubwo haribyo zakwangiza nibyo bike cyane kurusha ibyo zigiye gukemura. Twihangane twubahirize izingamba bizadufasha kwirinda kandi tunarinda bagenzi bacu COVID-19.

    Murakoze!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.