22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Koronavirus: Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 10, bose hamwe babaye 70

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 29-03-2020 saa 21:34:45

Umubare w’abarwayi ba Koronavirusi mu Rwanda ni 70, nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Werurwe 2020 hagaragaye abarwayi bashya 10.

Uyu munsi hagaragaye batandatu baje baturutse i Dubai, 2 baje baturutse muri Afurika y’Epfo, umwe waje aturutse muri Nigeria n’umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba, bose bakaba bashyizwe mu kato.

Koronavirusi ni icyorezo cyibasiye Isi kuva mu mpera z’umwaka ushize, kikaba kimaze guhitana abantu 33,888 mu gihe abagaragayeho iyi virusi bose hamwe ari 718,173. Abavuwe bagakira ni 150,918.

Igihugu cyapfushije benshi uyu munsi kubera Koronavirusi ni Esipanye yapfushije abantu 820, ikurikiwe n’u Butaliyani bwapfushije abantu 756.

Igihugu gifite umubare munini w’abanduye Koronavirusi ni Leta zunze Ubumwe z’Amerika zifite abantu 139,262, hagakurikiraho u Butaliyani  (7,689) mu gihe u Bushinwa iki cyorezo cyahereyeho buri ku mwanya wa Gatatu (81,439).

Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukurikiwe na Kenya mu kugira abarwayi benshi, aho Kenya uyu munsi yatangaje abarwayi bashya bane, bivuze ko abagaragayeho iyi virusi muri Kenya bose hamwe ari 40, harimo umwe wavuwe arakira n’uwapfuye.

Hakurikiyeho Uganda ifite umubare rusange w’abantu 33 bagaragayeho ubu burwayi, barimo batatu bagaragaye uyu munsi, na Tanzania yabaruye abarwayi 14 barimo umwe wavuwe agakira. U Burundi na Sudani y’Amajyepfo ntibiratangaza umurwayi n’umwe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

4 Comments on “Koronavirus: Mu Rwanda habonetse abandi barwayi 10, bose hamwe babaye 70”

  1. Murakoze kutugezaho amakuru mashya kuriki cyorezo abanyarwanda twese dukomeze gukurikiza amabwiriza duhabwa nubuyobozi cyizashira .ubundi dusabe imana iduhe gutuza

  2. murakoze kutugezaho amakuru mashya kucyorezo cya covid-19 ucyodusabwa nugukomeza gushyira mubikorwa amabwirizwa twahawe!

  3. Murakoze, aya makuru aratanga ikizere, biragaragara ko ubwandu bwa COVID 19 mu gihugu imbere bukumiriwe cyane. Banyarwanda/ baturarwanda dukomereze aho twubahiriza amabwiriza y’inzego zishinzwe kurwanya COVID 19.

  4. Mwiriwe ni……. Icyorezo cya covd19 cyarushaho gufata indi ntera kd bigaterwa nabantu urwanda rwakira bavuye mumahanga ese birashobokako murwego rwo kwirinda icyorezo mwaba muhagaritse abinjira murwanda kuko ndumva ntamuntu ntumwe urikuva hanze ngo muyimubure mubikoze gutyo byagabanya ubwandu kbs

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.