Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
28°C
 

Koreya y’Epfo: Umuhanzi Kim Jong-Hyun yiyahuye

Yanditswe na admin

Ku ya 20-12-2017 saa 07:34:34
Hyun wapfuye yiyahuye

Umuhanzi wo muri Koreya y’Epfo witwaga Kim Jong Hyun  yitabye Imana nyuma yo kwiyahura.

Hyun wari ufite imyaka 27 y’amavuko yaguye mu nzu itunganya umuziki yari mu  nyubako   imwe iherereye mu gace ka Gangnam  mu mujyi wa Seoul.

SM Entertainment ihagarariye itsinda rya Shinee uyu muhanzi yabarizwagamo yemeje urupfu rwa Hyun ivuga ko ibabajwe no gutangaza iyo nkuru ibabaje.

Yagize iti “Tubabajwe no kubagezaho inkuru nk’iyi ishengura umutima kandi y’inshamugongo y’uko Kim Jong Hyun yatuvuyemo”.

Polisi yo mu gace ka Gangnam yavuze ko mbere y’uko Hyun apfa yandikiye ubutumwa mushiki we bumusezeraho agira ati “ Reka ngende. Nakoze neza. Ngusezeyeho bwa nyuma”.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.