Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Korali Inkurunziza yateguye igitaramo cyo gushima Imana

Yanditswe na admin

Ku ya 17-11-2017 saa 11:06:33
Aba ni abagize korali Inkurunziza

Niyomungeri Aaron ushinzwe ibijyanye n’imenyekanishabikorwa muri korali Inkurunziza ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi riherereye mu Bibare mu Mujyi wa Kigali yatangarije Imvaho Nshya ko  ku ya 2 Ukuboza 2017 kuri urwo rusengero iyo korali izahakorera   igitaramo cyo gushima Imana.

Aba ni abagize korali Inkurunziza

Igiterane bazakora yavuze ko kizaba kinagamije gufasha bamwe mu batishoboye hakaba hazakusanywa inkunga yo kubafasha.

Yagize ati “Muri icyo gitaramo hazanabaho ugukusanya ubufasha bwo kugeza kuri bamwe mu batishoboboye”.

Iyi korali kandi izashyigikirwa n’andi makorali harimo iyitwa Abakurikiyeyesu Familly yo ku Kacyiru, Abahamya ba Yesu yo ku Muhima na  korali Agape yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri icyo gitaramo kandi iyo korali ngo izamurika indirimbo zayo nshya ziririmbye mu rurimi rw’Igiswahili.

Korali Inkurunziza yatangiye mu 1999 ikaba imaze kugira Alubumu 9 zikoze mu buryo bw’amajwi n’izindi 5 zikoze mu buryo bw’amashusho.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.