Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Koperative z’ubuhinzi zirasabwa kwiyubaka kugira ngo zikumire ibibazo by’abanyamuryango

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 10, 2018

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubushakashatsi n’ibarurishamibare Ukwizagira Jean Baptiste, arashishikariza komite z’amakoperative kwiyubaka neza no gushaka ubuzima gatozi bwazo kugira ngo zibashe gukumira ibibazo zihura na byo birimo no kwamburwa na ba rwiyemezamirimo bazigurira umusaruro bakagera n’aho baziteza ibihombo.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe Ubushakashatsi n’Ibarurishamibare Ukwizagira Jean Baptiste (Foto Gisubizo M.)

Ukwizagira arabitangaza nyuma yo kugaragarizwa na ‘Transparency International Rwanda’ n’itangazamakuru ko hari ba rwiyemezamirimo bajya bahemukira abanyamuryango b’amakoperative babatwarira umusaruro bagatinda kubishyura nk’uko byagarutsweho n’abahinzi bibumbiye muri imwe muri koperative ihinga mu gishanga cya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.

Mutabaruka Simeon, umwe muri abo bahinzi b’umuceri ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bagize ihuriro ‘Media Network for Social Accountability’, yabatangarije ko hari ubwo bahinga bamara kweza bakabura ubagurira umusaruro hafi aho ndetse no kuba bawugeza kure ubushobozi bukababana bukeya bagahitamo kuwuha ubonetse hafi kabone n’ubwo hazamo amananiza ariko bawutanga ngo utabangirikana.

Ukwizagira ahereye ku bibazo nk’ibyo amakoperative ahura na byo avuga ko mu gihe yiyubatse neza atarangwamo imiyoborere mibi kandi afite ubushobozi ziba zishobora no gufata umwanzuro w’uwo zigomba guha umusaruro wazo, umwe mu bazigize se akaba ashobora kuwuzigurira cyangwa zikawimana mu gihe rwiyemezamirimo ubaguriye atabashije kubyitwaramo neza ngo abe yakubahiriza ibyo bumvikanyeho.

Agira ati: Koperative ifite ubuzima gatozi inafite uburenganzira bwo kwimana umusaruro kubera impamvu zitandukanye kabone nubwo Inzego z’ibanze zaba zibashakiye rwiyemezamirimo nk’uko bijya bibaho kandi nyuma ugasanga atubahirije amasezerano.”

Itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cy’abahinzi bibumbiye muri koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu bamaze amezi 2 batarabona amafaranga y’umusaruro wabo watwawe na rwiyemezamirimo ahubwo batungurwa n’uko nyuma yayo mezi bamwe baje kugarurirwa umusaruro wabo hakibazwa uzabazwa icyo gihombo.

Nk’uko Ukwizagira abisubiza, avuga ko ikibazo nk’icyo atari akizi ariko agiye kugikurikirana neza mu ishami rishinzwe ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi muri MINICOM, kuko atumva neza ukuntu umuntu yafata umusaruro w’abahinzi nyuma akawugarura kuko utujuje ubuziranenge, asanga nta bushobozi afite bwo kumenya gucagura uwa buri muhinzi.

Umukozi ushinzwe igenamigambi mu kigo RAB Rugaju Theophile avuga ko kugeza ubu amahirwe ya mbere mu kuzanira abahinzi rwiyemezamirimo uje gukora igikorwa cyangwa afata umusaruro ahabwa koperative ngo harebwe niba yo itabyikorera.

Asobanura ko ibibazo byinshi byaterwaga na ba rwiyemezamirimo kuko koperative zabaga zitaragira ubushobozi ariko ubu ishobora gufata izo nshingano zo kwigurira cyangwa kwigurishiriza umusaruro.

Ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ubuhinzi ndetse n’itangazamakuru zikaba zaremeranyijwe ubufatanye mu guhangana no gukumira ibibazo bikomeza guhombya umusaruro mu buhinzi.