Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Koperative ADARWA yiyemeje ubufatanye mu kubaka u Rwanda

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 10-04-2019 saa 09:40:24
Ku gisozi habaye igicumbi cy'ubukorikori butandukanye

Koperative igamije guteza imbere ibikorwa bijyanye n’ububaji n’ubukorikori mu Rwanda (ADARWA), ikomeje urugamba rwo kwiyubaka iharanira no kubaka Igihugu no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) binyuze mu bufatanye budaheza.

Abanyamuryango ba Koperative ADARWA bishimira ko iyi koperative yababereye umuyoboro wo guharanira iterambere ry’Igihugu bashyize imbaraga zabo hamwe birinda ivangura ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’irindi iryo ari ryo ryose.

Umuyobozi wa Koperative ADARWA Twagirayezu Thadée, yatangarije Imvaho Nshya ko mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango bishimira intambwe bagezeho kandi bagiharanira gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Intego dufite mu myaka iri imbere ni ugukomeza kwiyubaka ndetse twubaka Igihugu cyacu, tunarushaho kunoza ibikoresho by’ububaji, dushyigikira gahunda ya ‘Made in Rwanda’, duhangana ku isoko n’ibicuruzwa bivuye hanze.”

Avuga ko biteguye kwakira imashini yumisha imbaho bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame izafasha kurushaho kunoza ibikoresho bakora bifite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati: “Ikibazo twagiraga ni uko twakoraga ibikoresho mu mbaho ziremereye. Nitumara kubona iyo mashini rero ni ukuvuga ngo tuzakora ibikoresho byangushye kandi biramba.”

Koperative ADARWA ni yo yahanze santeri ya Gisozi

Koperative ADARWA yatangiye ari ishyirahamwe mu 1988, ikorera mu Gakinjiro iruhande rw’ahahoze Gereza ya 1930 mu Mujyi wa Kigali.

Mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byayo byose byarasenywe ibikoresho byose birasahurwa, koperative isigara nta cyo ihagazeho.

Twagirayezu avuga ko Ingabo za FPR/Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango bongeye kwisuganya bakomeza ibikorwa by’ububaji no gufasha urubyiruko kumenya kubaza no gukoresha neza imashini zibaza.

Batangiye bacuruza imbaho bagenda bongera ubushobozi n’ubumenyi, bagenda bagura imashini zitunganya imbaho no gukora ibikoresho bijyanye n’imirimbo biturutse mu bubaji.

Abanyamuryango bagiye biyongera baza kuba benshi aho bakoreraga kuko haje kuzamo n’abandi bacuruza ibikoresho by’ubwubatsi.

Ku gisozi habaye igicumbi cy’ubukorikori butandukanye

Mu mwaka wa 2003 ni bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabagiriye inama yo kwimuka ndetse bubafasha kwimukira ku Gisozi aho bakorera ubu hagutse kandi hari hisanzuye nubwo iterambere ryari ritarahagera.

Twagirayezu ahamya ko ari bo babaye aba mbere mu kuzana iterambere mu Murenge wa Gisozi, kubera ibikorwa remezo bahubatse nk’amazu, ikiraro n’imihanda.

Yagize ati “Ahangaha ku Gisozi twahageze ari mu mashyamba ndetse n’uyu muhanda uva UTEXIRWA ujya hakurya iwacu na kiriya kiraro gihari ni twe twabyubatse. Twatangiye turi ishyirahamwe tugeze kuri 76, mu mwaka wa 2006 ni bwo twabaye Koperative.”

Ubucuruzi bwaragutse ku buryo ubu abanyamuryango bamaze kugera ku 157, bafite umutungo utimukanwa ubarirwa amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari eshatu.

Mu mwaka wa 2012, abagize ADARWA batangiye kubaka inzu y’umutamenwa yuzuye itwaye miriyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo isura ya Gisozi yahindutse bikagaragaza n’uburyo bakomeje kwiyubaka biteza imbere.

Abanyamuryango bishimira inyubako bamaze kuzuza kuko ibafasha mu kwishyura neza inguzanyo, bakaba bateganya ko iyi nyubako izatangira kubaha inyungu itubutse nyuma yo kwishyura.

Inyubako ya ADARWA yuzuye itwaye arenga miriyari ebyiri

ADARWA yahinduye ubuzima bwa benshi aho kuri ubu ifite ubushobozi bwo guha akazi abarenga 3,000 ku munsi, barimo ababaji, abashoferi, abacunga umutekano, abakora amasuku, abarangura amabarizo n’abandi benshi.

Ubuyobozi bwa Koperative ADARWA burashima ubufasha bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bugashima n’inzego z’ubuyobozi uhereye mu nzego z’ibanze zidahwema kubafasha mu kerekezo biyemeje.

Abanyarwanda barenga 3,000 babona akazi muri ADARWA buri munsi

Ubucuruzi bw’ibanze bwa ADARWA ni imbaho

Perezida Paul Kagame yasuye ADARWA mu mwaka wa 2015

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.