Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Kongerera ubumenyi abanyamakuru ni ukongerera agaciro umurimo bakora- Busingye

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya Jun 19, 2018

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yabwiye abanyamakuru ko iyo bongerewe ubumenyi mu bijyanye n’amakuru y’ubutabera bibongerera agaciro kandi bikabafasha gutunganya umurimo bakora w’itangazamakuru.

Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera

Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST,  yateguriye abanyamakuru. Ni amahugurwa yari agamije kubasobanurira amategeko, imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’ubutegetsi bw’ubucamanza n’uko amategeko akorwa mu Rwanda, kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza ibijyanye n’urwego rw’ubutabera bandike inkuru zifasha abaturage gusobanukirwa n’amategeko.

Yagize ati “Ndashima Urwego rw’itangazamakuru rwafashe uyu mwanya mu kwiyongera ubumenyi mu bijyanye n’ubutabera,  bakagira ubumenyi bw’ibanze ku mategeko kuko binongerera umuntu agaciro kimwe n’umurimo akora”.

Ayo mahugurwa yatanzwemo ibiganiro bitandukanye yatekerejwe hagenderewe guha ubumenyi bw’ibanze abanyamakuru ngo barusheho kwandika neza no gutangaza amakuru ku butabera afasha Abanyarwanda gusobanukirwa neza amategeko.

Minisitiri w’Ubutabera yagize ati “Aya mahugurwa yagiye ahurirana n’akandi kazi ku mpande zombi, ari kuri Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’itangazamakuru ariko birashyize birabaye kandi bifasha kurwanya akarengane hagakorwa inkuru zicukumbuye mu rwego rw’ubutabera, abantu bagasobanukirwa amategeko”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo yashimiye Minisiteri y’Ubutabera kuba yarafashije kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru.

Yagize ati “Mbashimiye ubu bufatanye n’itangazamakuru kuko kongera ubumenyi no kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru bifashije kugira ubumenyibwisumbuyeho mu bijyanye no gutara, gucukumbura no gutangaza amakuru yerekeranye n’urwego rw’ubutabera”.

Umunyamakuru wari witabiriye ayo mahugurwa, Mbarushimana Jean Paul yashimyiye MINIJUST yateguye amahugurwa agamije kongera ubumenyi. Ati “Tubashimiye kuba mwaratekereje kuduhugura ku bijyanye n’imvugo zabugenewe mu butabera kuko ari uburyo bwiza bwo kudufasha kumenya amategeko, tukandika inkuru dukoresheje imvugo iboneye”.