Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Kongera ibyumba by’amashuri biteza imbere ireme ry’uburezi- Dr. Ngirente

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 29, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yavuze ko kongera ibyumba by’amashuri ari uguteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (iburyo wambaye ingofero) yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri (Foto Primature)

Ibi yabitangaje ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, hakaba harashijwe ikibanza kizubakwamo ibyumba 12 by’amashuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rukomo.

Ministiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko kubaka no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri ari bwo buryo bwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yagize ati: “Ndibutsa ko kongera ibyumba by’amashuri bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi. Mboneyeho no gushishikariza ababyeyi guharanira ko abana batava mu ishuri, mukabarinda gukoresha ibiyobyabwenge, kandi mukabatoza guhora barangwa n’isuku.”

Dr. Ngirente asaba inzego zitandukanye, Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa mu by’uburezi, kurushaho gufatanya kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha, ibyumba byose birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bizabe byaruzuye kandi bizatangire kwigirwamo.

Yasabye kandi Abanyarwanda bose kurushaho gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gikorwa yatangije cyo kwandika, kugaragaza no gushyira imbago ku butaka n’amashyamba bya Leta kugira ngo bitandukanywe n’umutungo w’abaturage kandi birusheho no gucungwa neza.

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare banibukijwe kurushaho kwitabira gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza biterwa n’imvura birimo inkuba, inkangu n’imyuzure. Anasaba inzego bireba kurushaho gufatanya n’abaturage kugira ngo izi ngamba zizashyirwe mu bikorwa neza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare kurushaho gukoresha inyongeramusaruro kugira ngo bazeze byinshi kandi basagurire n’amasoko.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasuye Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare, asura Umujyi wa Nyagatare wose, nk’umwe mu migi 6 itegurwa kunganira Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kureba uko ibikorwa remezo biwurimo bihagaze, ndetse anasura ibitaro bya Nyagatare.