Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Komite Olempike yiyemeje kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore muri siporo

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 18-02-2019 saa 07:29:30
Rwemalika Felicite , Visi Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, yemeza ko bafashe ingamba zo gukaza ubukangurambaga mu gukumira no gusaba gutanga amakuru kubarikorerwa.

Komite Olempike y’u Rwanda yiyemeje ko igiye guharanira kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore mu mikino.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’iminsi itatu mu cyumweru gishize mu Karere ka Nyanza, wasuzumaga icyakorwa kugira ngo siporo y’abagore izamuke.

Iri hohoterwa rikorerwa abagore mu mikino ntirikunze kuvugwaho cyane ndetse nta mibare ifatika ihari.

Bumwe mu buryo rikorwamo ni aho bamwe mu bana b’abakobwa basabwa kugira ubushuti n’abatoza babo kugira ngo bahabwe umwanya wo gukina nk’uko bisobanurwa na Abayizere Francine, umwe mu bitabiriye uyu mwiherero.

Kimwe mu bituma iki kibazo kidacika harimo kuba abakorerwa iri hohoterwa badatinyuka kurivuga ku mugaragaro.

Rwemalika Felicite, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, yemeza ko bafashe ingamba zo gukaza ubukangurambaga mu gukumira no gusaba gutanga amakuru ku barikorerwa.

Abitabiriye uyu mwiherero kandi baniyemeje gusaba ko ingengo y’imari ya siporo yatangwa hitawe ku ihame ry’uburinganire, ndetse baniyemeza ko bagiye guharanira ko abagore bagira uburenganzira bungana ku bikorwa remezo bya siporo kimwe n’abagabo.

Mu gushakira umuti ibibazo biri muri siporo y’abagore; baniyemeje gukangurira abagore kwiyongera mu nzego zifata ibyemezo mu mikino mu rwego rw’ abasifuzi, abanyamakuru n’abatoza.

Baniyemeje gukangurira abagore kwitabira imikino no kumenyekanisha ibikorwa bya siporo y’abagore binyuze mu mikoranire myiza n’itangazamakuru.

Mukobwankawe Liliane, ukina umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, na Sitball, ahamya ko ibi bibazo bibangamiye siporo byose bigiye gukemuka. Ati “Siporo yacu yari yarahejwe, nta buvugizi twari dufite ariko ubu twizeye ko bigiye guhinduka byose tubigizemo uruhare dufatanyije n’izindi nzego.”

Rwemarika Felicite, avuga ko ibi bibazo byose babonye bibangamiye siporo y’abagore bagiye gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo byose bishakirwe umuti.

Ati “Ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ni ibintu biri mu itegeko nshinga, nk’ikibazo k’ihohoterwa turabizi abantu ntibakunze kubivugaho. Aha dukeneye gukorana n’izindi nzego kugira ngo birangire. Abagore bakeneye guharanira uburenganzira bwabo. Ibyo byose tuzabigeza ku nzego zitandukanye duhereye kuri Minisiteri y’umuco na siporo.”

Rwemalika Felicite , Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, yemeza ko bafashe ingamba zo gukaza ubukangurambaga mu gukumira no gusaba gutanga amakuru kubarikorerwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, na we yemeza ko igihe cyari kigeze kugira ngo siporo yumvikane nk’iya bose; akanagira ikizere cy’uko bizagerwa kuva iri huriro ryarashyizeho imirongo migari yo kubiharanira mu gihe cy’umwaka.

Inkuru yabanje:

Komite Olempike iribaza impamvu siporo y’abagore idatera imbere

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.